Kigali: Umukobwa yafashwe ku ngufu na Shebuja , umugore we yabimubaza akamusubiza agira ati“ ubu nibereye muri misiyo mu karere ka Kayonza ibyo ntabyo nzi”.

Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru , y’ umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 20 y’ amavuko wakoraga akazi ko mu rugo yavuze ko yafashwe ku ngufu na shebuja , hanyuma umugore we yabimubaza akamusubiza ko yibereye muri misiyo mu Karere ka Kayonza ibyo biri kumuvugaho atabizi.

Uyu mukobwa utanga ubuhamya avuga ko ibyo byabaye ku wa 05 tariki ya 15 Kamena 2022 , Shebuja Charles Mwanga Masumbuko yamuhengereye ubwo yari avuye kujyana abana ku ishuri , ahagana ku isaa mbiri za mugitondo amufata ku ngufu. Ati“Yarabyutse ajya muri salon arampamagara arangije arambaza ati ese ibyo nakubwiye ko utigeze unsubiza , nti ese ni ibiki , ati ese sinakubwiye ko turyamana , ndangije ndamubwira nti ntibishoboka kuko ufite umugore wawe. Nakomeje mwishikuza , nibwo kumwishikuza ubwo kubera ko imbaraga zari zashize afata amaboko yanjye ayashumikira mu ijosi ubwo anyegeka ahongaho. Yakoze ibyo akora abirangije ahita agenda ahita ansiga aho mu cyumba”.

Uyu mukobwa twirinze gutangaza amazina ye , avuga ko yihutiye kubibwira nyirabuja na we agerageza kumugeraho amujyana kuri RIB ariko muri uwo mwanya agahamagara umugabo we akanga kumwitaba , nk’ uko na we yabibwiye BTN TV dukesha ino nkuru.

Uyu mugore avuga ko yabimenyeshejwe akagwa mu kantu ndetse yanga no kumwitaba kuri telephone. Ati“Mfata telefone ndamuhamagara aransubiza n’ ijwi naryo numva ridatuje ari kurira , aransobanurira ngo yamufashe ku ngufu. Mukanya gato naratunguwe, birambabaza , byamfashe iminota kugira ngo nuze mbashe gutekereza icyo nakora kuko nari ndimo ndarira nataye umutwe. Umugabo namwoherereje ya message umwana yanyoherereje, ndangije ndamwandikira nti ni ibiki ko wanga kunyitaba , mu rugo habaye ibiki? Nyuma nibwo yaje kunyandikira message ati’ njyewe uw’ abandi nibereye i Kayonza , ibyo umbwira ni ibiki”.

Uyu mugore avuga ko yatangajwe no kumva umugabo we amubwira ngo ibyo amubwira ni ibiki , ngo bifite abantu babiri nyuma bikiyongeraho ko yamaze icyumweru atagarutse mu rugo kandi iyo misiyo atarayimubwiye bituma ata akazi kubera iyo mihangayiko ya wenyine.

Uyu mukobwa , nyuma y’ ibyumweru bitatu ibyo bimubayeho agafashwa na Isange one Stop center ya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali , bamuhaye ubufasha bwose bushoboka mu munsi ine yahamaze birangiye bamwohereza iwabo Nyamagabe, ariko akaba asaba kwishyurwa amafaranga ye agahabwa n’ ubutabera. Ati“ Njyewe kubwanjye bampa amafaranga yanjye na we bakareba ikintu bamukorera”.

Umunyamakuru yagerageje guhamagara ukekwa , Masumbuko amaze kumva ikibazo afite akupa Telefone ye.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro