Kigali: Haribazwa impamvu umugabo yapfiriye muri Restaurant urwamayobera ubwo yarimo afata icyo kurya

Mu Karere ka Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu Murenge wa Kimisagara , haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umugabo ukomoka muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ( RDC) , wapfiriye muri Restaurant urwamayobera ubwo yarimo afata icyo kurya.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwo muri DR Congo yapfiriye muri Inkumburwa Resto_ Bar y’ ahazwi nko ku Mashyirahamwe ubwo yarimo kurya. Ibi byabaye ahagana saa sita z’ amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022.

Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ iyi Restaurant wanze ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru yatangaje ko uyu mugabo yageze mu Rwanda ku Itariki 13 Ukuboza 2022 ndetse ko yapfuye ubwo yari kumwe na mugenzi we. Ariko hakekwa ko igishobora kuba cyamuhitanye ari indwara y’ umutima.

Bamwe mu baturage bavuze ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse bo bakeka ko ibiryo yari arimo kurya bishobora kuba byahumanyijwe, Uwitwa Wihogora we yagize ati ” Njye mpageze ariko abandi baturage bari kuvuga ngo azize ibiryo yarimo kurya gusa mu bavuye kumuterura bamushyira mu modoka ya polisi bavuze ko yaguye mu kabari ariko atishwe n’ibiryo ariko uko twabyumvise benshi baravuga ko bashobora kuba bamuhumanyije.”

Undi umugabo uvuka muri RDC yavuze ko uyu mugabo yari yaraturutse i Bukavu ndetse yari amaze iminsi ibiri arira muri iyi Restaurant.Yagize ati “Yavuye i Bukavu yageze hano ku itariki 13 z’uku kwezi, rero muri yo minsi yari amaze ino yakundaga kuza kurira aha.”

Uyu mugabo akimara gupfa polisi yahise ihagera ijyana umurambo we mu bitaro bya Kacyiru kuwusuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.( source: IGIHE)

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.