Kayonza:Abacuruzi babangamiwe n’abazunguzayi bazengurutsa ibicuruzwa mu isoko.

Hari abacuruzi bo mu karere ka Kayonza,bakorera mu isoko ryo mu Mujyi bavuga ko babangamiwe n’abirirwa bazererana ibicuruzwa mu isoko bazwi nk’Abazunguzayi.

Abaganiriye na kglnews.com bavuze ko aba bazunguzayi batuma batabona abakiriya ngo kuko usanga bagurisha ku giciro kiri hasi cyane.

Mukayisenga Jacqueline ucururiza muri iri soko yagize ati:”Abazunguzayi barahari benshi cyane muri iri soko,nyine usanga ndigucuruza hano ukabona umuzunguzayi anyuranyeho agatebo karimo nk’ibyo uri gucuruza.Urumva ko wowe utabona umuguzi kandi umuzunguzayi ari gucuruza kuri make,nukuri rwose birabangamye twebwe biratuborana nyine.

Undi nawe yagize ati:”Cyane rwose muri iri soko abazunguzayi birirwa bazengurukamo,urabona nimba nshuruza imbuto hano,hakaza umuzunguzayi nawe yikoreye izo mbuto kandi ari kugurisha make,urumva nawe uri umuguzi ntiwahendwa ubona hari uri gutanga kuri make.”

Bavuga ko ngo kuba batabona abaguzi bibatera igihombo birimo no kubura ayo gutangamo umusoro.

Ati:” Bituma tubura n’ayo gusora,kuko nshobora kwirirwa aha ngaha ugasanga ntashye nta n’ibihumbi bibiri nshuruje kandi naje mu gitondo.”

Aba bacuruzi bakomeza bagira icyo basaba.

Ati:”Twebwe turasaba ngo mudukorere ubuvugizi nimba aba bazunguzayi baza tukajya hamwe mu isoko noneho abaza guhaha twese bakajya badusanga mu isoko.Leta ni ibazane mu isoko dukorere hamwe bareke kutubongamira rwose.”

Nyemazi John Bosco,umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko iki kibazo muri iri soko atari akizi,gusa ko hari ibihano biteganyirizwa ukora ubuzunguzayi.

Yagize ati:”Ibyo ntawabihamya kubera y’uko iyo umuntu ashaka abakiriya ashobora kubona mugenzi we ari gukora ntibiba bivuze ko ari umuzunguzayi,kuko hari amabwiriza abigenga cyane ko iyo bigaragaye ko ari abazunguzayi babihanirwa ariko abo tuzi n’abakora ubucuruzi nk’uko biteganwa.”

Iyo wegereye bamwe mu bakora ubwo bucuruzi bakubwira ko batakorera mu isoko baratanga imisoro nyamara imvura iragwa bakanyagirwa bakavuga ko riramutse ryubatswe n’abo basanga abandi bakava mu buzunguzayi.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com I Kayonza.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro