Kayonza: Yabyutse mu gitondo abona umusara iwe ku muryango ibyamubayeho nyuma bitera abantu benshi agahinda

 

Ni amahano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ubwo umuturage witwa Ndimubakunzi Jean Marie utuye mu mudugudu wa Shyanda akagari ka Bunyetungo mu murenge wa Murama wo mu karere ka Kayonzi yasangaga ku muryango w’inzu ye agahamagara abaturanyi harimo n’umukuru w’umudugudu bahagera bakamusaba ko arekura umusaraba ariko ukaza gukurwaho inzego z’umutekano zihageze.

BTN dukesha inkuru ivuga ko abo baturage bakihava uyu muturage yahise awufata ngo bagarutse basanga awufite awugendana ariko yambaye ubusa hejuru, ikintu cyabateye ubwoba n’urujijo.

Asobanura ibi, Umukuru w’umudugudu wa Shyanda Mukakarisa yavuze ko uyu mugabo Jean Marie yatashye avuye gutembera mu gasantere yagera mu rugo iwe ku mugoroba agasanga umusaraba ku muryango we aho yinjirira akihutira gutabaza irondo ryari kumwe n’umukuru w’umudugudu ryahagera rigasanga yawufashe nkushaka kuwukuraho ariko yarangije gucika intege no kutabasha kuvuga.

Inkuru mu mashusho

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage baje gufata umwanzuro barawumwambura mu buryo bwo kumuruhura kuko yaramaze umwanya munini awufite kandi awugendana yambaye n’ubusa hejuru bakiwumwambura bawumurambika iruhande nawe araryama, Mudugudu akomeza avuga ko amarozi nk’ayo ngayo atari ubwa mbere bayabonye ngo Hari n’ubundi babyutse bagasanga umusaraba ku muryango w’umuturage uri kumwe n’umwana byavugwaga ko yapfuye cyera.

Avuga ko uyu musaraba bayobewe umuntu wawuzanye kandi bigaragara ko rwose waje ushinguwe mu irimbi kandi warukiri mushyashya asoza avuga ko bagerageje no gushaka abasenga ngo barebe ko basenga ariko ibintu byabayobeye.

Iki kibazo gikomeje guteza impagarara muri uyu murenge wa Murama ngo ntabwo ari ubwa mbere kihumvikanye gusa ngo baterwa impungenge nuko batamenya abantu baba babyihishe inyuma.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro