Kapiteni Bizimana, Biramahire na Rubanguka bageze mu myitozo y’Amavubi yitegura Ibitarangwe bya Bénin [AMAFOTO]

Abakinnyi bayobowe na Kapiteni Bizimana Djihad, Biramahire Abbedy na Rubanguka Steve bakina hanze y’u Rwanda bakoranye na bagenzi babo imyitozo itegura umukino wa Bénin tariki 11 Ukwakira 2024.

Ni imyitozo yabereye mu Murwa Mukuru Abidjan wa Côte D’Ivoire ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, yitabirwa n’abakinnyi bose uko ari 25 umutoza Frank Torsten Spittler yahisemo kwifashisha ku mikino ibiri ya Bénin: ubanza n’uwo kwishyira.

Kapiteni Bizimana Djihad wa FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, Rubanguka Steve wa Al-Nojoom muri Arabie Saoudite na Biramahire Abbedy Christophe ukina muri Mozambique bari bategerejwe mu myitozo bahageze mu gihe haburaga iminsi ibiri ngo rwambikane hagati y’Amavubi y’u Rwanda n’Ibitarangwe bya Bénin.

Aba batatu baje bakurikiye Mutsinzi Ange Jimmy ukinira FK Zira yo muri Azerbaijan, Nshuti Innocent wa One Knoxville Sporting Club na Kwizera Jojea bakina muri Amerika [USA], ndetse na Samuel Léopold Gueulette Marie wa RAAL La Louvière yo mu Bubiligi bagaragaye muri iyi myitozo habura iminsi itatu ngo umukino wa mbere ube.

Ishimwe Anicet ukina muri Olympique de Béja na Mugisha Bonheur “Casemiro” wa Stade Tunisien muri Tunisie, Manzi Thierry, Ntwari Fiacre, Buhake Clément na Gitego Arthur bari barahageze mbere baturutse muri za Shampiyona zo hanze y’u Rwanda.

Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Bénin bakinire kuri Stade yitiriwe uwari Perezida Félix Houphouët-Boigny muri Côte d’Ivoire, mu gihe tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro mu mukino wa Kane wo mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Kapiteni Bizimana Djihad yageze mu myitozo itegura umukino wa Bénin
Biramahire Abbedy Christophe utari uherutse mu Ikipe y’Igihugu
Rubanguka Steve

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda