Kamonyi: Ku rubaraza rw’umuturage hasanzwe isasu ry’imbunda ritarakora

 

Mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Mugina, ahazwi nko mu kagarama hepfo y’isoko rya Mugina, ku 02 gicurasi 2024, kurubaraza rw’inzu y’umuturage hasanzwe isasu ry’imbunda ritarakoreshwa.

Amakuru ahari ni uko nyiri urugo ( aho isasu ryasanzwe) yavuze ko atazi iby’iri sasu, kuko ngo nawe yatunguwe no kubona iryo sasu iwe, ndetse ko yabanje no gufatwa n’inzego z’umutekano, ariko bakaza k’umurekura kuko basanze atazi ibyaryo, ahubwo ko haje kugaragara ukekwa ko yarihashyize.

Dr Nahayo Sylvere umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, abajijwe ku by’iri sasu yahamije ko iri Sasu ryabonetse ku ibaraza ry’umuturage, ko kandi inzego bireba zahise zitangira kubikurikirana, aho ku ikubitiro hahise hafatwa umuturage bivugwa ko yari arifite ku munsi w’ejo aho yari mu kabari.

Bamwe mu baturage b’aho ibi byabereye, bavuze ko uyu ukekwaho kuba ariwe wari ufite iri Sasu, asanzwe akora akazi k’ubuzamu ku mabutike yo mu isantere y’Ubucuruzi y’ahazwi nko mu Kagarama hafi aho.

Bavuga kandi ko uyu mugabo ku munsi wabanjirije uyu yari mu kabari yasomye ku marwa, abwira abari bamuri iruhande ko yabatwika, ko afite Isasu ko nubwo nta mbunda afite ariko ko akubise mu muriro yabatwika.

Uyu muturage uvugwa ko ariwe wari ufite iri Sasu mu kabari aho yanyweraga, yahise atwarwa n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kujya kumubaza imvo n’imvano yaryo.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.