Kabaye Kumbuga nkoranyambaga!Umunyamakuru wa RBA Kayishema Tity Thierry amagambo yatangaje kuri Facebook yatumye hari abamwibazaho ku bunyamwuga bwe.INKURU

Umunyamakuru wa RBA Kayishema Tity Thierry amagambo yatangaje kuri Facebook yatumye hari abamwibazaho ku bunyamwuga bwe.


Kayishema Tity Thierry azwi mu itsinda ry’abanyamakuru batangaza ibyerekeranye n’imikino kuri RBA . Yatangiriye uyu mwuga kuri Radio Salus akomereza kuri Isango Star aho yavuye ajya kuba umuyobozi w’ishami ry’amakuru y’imikino muri IGIHE mbere y’uko ajya gukorera Tele10 Gusa kuri ubu ari kuri RBA ari naho abarizwa kugeza ubu.


Mu minsi ibiri ishize uyu munyamakuru yanditse amagambo akomeye kurubuga rwe rwa facebook aho akoreshaho amazina ye Kayishema Tity Thierry,amagambo yatumye abakunzi bumupira w’amaguru mu Rwanda bibaza niba yashyizemo imvugo ya kinyamwuga.


Mu kiganiro cya Siporo cyatambutse ku muyoboro wa Youtube SIPORO TV kiyoborwa n’umunyamakuru Christian Karangwa Iradukunda uzwi nka Jazzo Christian bibanze ku gusesesengura aya magambo uyu munyamakuru yatangaje bifashishije abari babakurikiye muri icyo kiganiro aho abakurikira iki kiganiro bahawe ijambo kugira ngo batangaze uko banyumva.


Bamwe bumvikanye bavuga ko ari uburenganzira bwe ku kuba yatangaza ibintu ashaka ariko nanone abandi bakavuga ko rimwe na rimwe bitagaragara neza mu maso yabasanzwe bakurikira ibyo asanzwe akora.
Muri icyo kiganiro Jazzo Christian we yavuze ko ibyo Kayishema yatangaza byose ari uburenganzira bwe ariko nanone ko haba hakwiye kubamo ubushishizi mu byo abanyamakuru batangaza kuko bishobora gutuma hari ababafata nkabafana kuruta kubafata nkabanyamwuga.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe