Joachim Ojera yatangiye imirimo muri Police FC

Ojera yakurikiye umukino wa Police FC na Club Sportive Constantinois!

Umukinnyi w’Umunya-Ouganda wakunzwe cyane muri Rayon Sports, Joackim Ojera yamaze kugera mu Rwanda, aho agomba gutangira akazi mu ikipe ya Police FC yasinyiye imbanzirizamasezerano mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira. 

Uyu mukinnyi usatira izamu anyuze mu mpande umurimo wa mbere yakoze ni ugukurikira umukino Police FC yatsinzwemo na Club Sportive Constantinois kuri iki Cyumweru taliki 25 Kanama 2024, kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé.

Ojera agomba guhita atangira imyitozo na bagenzi be nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya CAF Confederation Cup ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama [1] 2024, ni bwo hagiye hanze amakuru y’uko Joachim Ojera wari ukinnye amezi 6 y’amasezerano y’umwaka umwe Rayon Sports yari yamusinyishije, yerekeje mu ikipe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Misiri ya Al Mokawloon Al Arab SC. Ni Ojera wari wiguriwe n’abafaba miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi yageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere ku mwaka ushize wa 2023 avuye iwabo muri Uganda Revenue Authority, RRA FC nk’intizanyo y’amezi 6 birangira asinyishijwe bidasubirwaho amaze kwitwara neza.

Ojera yakurikiye umukino wa Police FC na Club Sportive Constantinois! 

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje