Iyo winjiye mu rukundo rushya aya magambo ugomba kuyirinda kuko yagukoraho

Bamwe bahita barusenya abandi bakavuga ibyo batakagombye kuvuga mu rukundo rushya binjiyemo, nyamara bakirengagiza ko hari ibyo bakwiye kureka kuvuga.

Urukundo rushya abenshi ntibaba bagasobanukirwa byinshi ku bakunzi bashya, amagambo yabo akabateranya rugikubita. Dore ibintu bikwiye kuguhindukira ibanga mu matwi y’umukunzi mushya.

1.Kuvuga ibyiza by’uwo mwatandukanye: Bamwe bajya mu nkundo bavuye mu zindi zababaje abandi bavuye mu nkundo bifuzaga kugumamo nyamara ntibikunde,  bigatuma ibyo wakundaga ku mukunzi wawe wa mbere bikuvangira mu mutwe.Kirazira mu matwi y’umukunzi mushya kumubwira ibyiza by’uwo mwatandukanye, umushimagiza, uvuga ko umukumbuye, cyangwa ko azakomeza kukubera inshuti ya hafi.Ibi bitera uyu mukunzi mushya kudatekana akumva ugikunda uwo mwari kumwe akagufata nkaho atagufite.

2.Kumugereranya n’abandi: Birashoboka ko wagereranya abakunzi mu mutima uhitamo ugushimishije, gusa si byiza kubivuga no kujya ugaragaza itandukaniro ryabo ubwira uwo ukunda.Byaba byiza cyangwa bibi ntugomba gufata ibikorwa by’umukunzi mushya ukabigenderaho ugaragaza iby’abandi bagukoreye cyane cyane abo wakunze mbere kuko bituma akunda nk’uri guhangana.

3.Gusebya uwo mwakundanye: Abantu benshi batandukana nabi bahemukiranye bamwe bagahinduka abanzi ba burundu.Nyamara si byiza kugenda uvuga nabi uwaguhemukiye kuko bishobora kumwicira andi mahirwe ye cyangwa umukunzi mushya akakubona nk’utagira ibanga ku mutima.Ibyo bituma yifuza kumenya byinshi ku wa guhemukiye nk’uko ubivuga, ariko bikamutera kukwihishamo yirinda bya bindi wanga wakorewe bigatuma kumumenya bikugora.

4.Kwishyira hanze wese: Abantu benshi baba barakoze amakosa ahashize rimwe na rimwe akomeye abandi atakwihanganirwa. Gusa abantu barakosa ndetse biri muri kamere ya muntu.Urukundo nti rukwiye kuguhuma amaso ngo uvuge n’akari imurori. Gusa si byiza guhisha ibishobora kuzamenyekana bikagusenyera, ariko ibidafite aho bihuriye n’urukundo urimo bikwiye kugirwa ibanga.

Urukundo rushya hari igihe rushobora kurangira nk’izindi zitaguhiriye, cyangwa rukakubera rwiza ushingiraho uhitamo uwo muzabana, ariko buri wese mu rukundo akwiye kwirinda kugira icyo avuga mbere yo kugitekerezaho yirinda kwisenyera no kurema impaka.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi