IYIBUKIRO: Lionel Messi aramburira ibiganza kuri Lamine Yamal, Dusabe Inema yo kuba mu maboko meza [AMATEKA + AMAFOTO]

Lionel Messi [20] yuhagira Lamine Yamal [amezi 7] muri 2007!

Umukinnyi w’Ikipe ya FC Barcelona “La Blaugrana” n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne “La Furia Roja”, Ingimbi, Lamine Yamal Nasraoui Ebana kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024 yujuje imyaka 17 y’amavuko, icyakora ku myaka mike nk’iyo umuzingo w’uduhigo afite, niyo yareka ruhago ntiyaba asize ubusa, n’ubwo igihe atari iki.

Ni Lamine Yamal wabaye umukinnyi ukiri muto watsinze igitego muri: EURO, La Liga, Ikipe y’Igihugu ya Espagne, utibagiwe no gutanga imipira yagiye ivamo ibitego muri ayo marushanwa n’utundi duhigo dushingiye ku gukora ibitarakozwe n’undi wese ku myaka nk’iye.

Umunsi umwe Se wa Lamine Yamal, Umunya-Maroc wimukiye muri Espagne, Mounir Nasraoui yahishuye amafoto umuhungu we yuhagirwa kandi ateruwe na Messi wari ukiri umusore, maze ku rukuta rwe rwa Instagram ayaherekesha amagambo agira ati “Intangiriro y’ibihangange bibiri”, ari na byo KglNews yifuje gushingaho agati muri iyi nkuru.

Hashize imyaka 17 Lionel Messi wari ufite imyaka 20 y’amavuko ahuye n’umwana muto wabyawe n’Umunya-Maroc, Mounir Nasraoui ndetse n’umugore w’Umunya-Guinée Equatoriale, Sheila Ebana bahuriye muri Espagne bararushinga.

Mu w’2007, umusore, Lionel Messi w’imyaka 20 yifotoje ateruye uruhinja mu rwambariro rwa Stade ya FC Barcelona, Camp Nou, mu gihe bari mu bikorwa byo kwegeranya amikoro no gufasha abana bato ku bufatanye na UNICEF yari ifitanye ubufatanye n’iyi kipe yo mu ntara ya Catalonia.

Urwo ruhinja rw’amezi atari ageze ku mwaka rwari Lamine Yamal Nasraoui Ebana ruteruwe na Lionel Andrés Messi wari ugiye kuba igihangange mu myaka yakurikiyeho kuko hanyuzemo imyaka itatu yonyine ahita yegukana Ballon d’Ors enye [4] yikurikiranya.

Aya mafoto gafotozi yayafashe atazi ko uyu mwana na we yari kuzavamo rurangiranwa mu mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 17 yonyine.

Twibukiranye ko uyu ari Lamine watsinze u Bufaransa igitego muri ½ cya EURO akageza Espagne ku mukino wa nyuma aho igomba kwesuranira n’u Bwongereza kuri iki Cyumweru taliki 14 Nyakanga 2024 ku kibuga Olimpiastadíon mu murwa mukuru, Berlin w’u Budage.

Iyi foto yerekana Messi ateruye Yamal, yari imaze igihe yaribagiranye, yongeye kurikoroza muri iyi Nyakanga [7], aho se wa Yamal yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze ayiherekesha amagambo agira ati “Intangiriro y’ibihangange bibiri”.

Aya mafoto yafashwe na gafotozi, Joan Monfort wafatira amafoto ikinyamakuru cya  ‘Associated Press’.

Joan Monfort avuga ko yafashe iyi foto igihe UNICEF itegura tombola mu mujyi wa Mataró ahari hasanzwe hatuye umuryango wa Lamine Yamal Nousraoui Ebana.

Gafotozi, Monfort yabwiye Associated Press ati “Bari biyandikishije muri tombola kugira ngo bafatwe ifoto muri Camp Nou bari kumwe n’umukinyi wa Barça. Kandi batsinze iyi tombola”.

Lionel Messi [20] yuhagira Lamine Yamal [amezi 7] muri 2007!
Yahishuye kandi ko gufata iyi foto bitari igikorwa cyoroshe, ati: “Messi ni umuntu mwiza ariko w’ubwiru, agira isoni nyinshi cyane.”

Asobanura uko byatangiye, ati “Yari [Messi] asohotse ava mu rwambariro, hanyuma yisanga bitunguranye ari mu kindi cyumba cy’urwambariro kirimo ibase [bassin] yuzuye amazi, harimo n’uruhinja. Ntibyamworoheye. Mu ntangiriro ntiyari azi n’uburyo yashoboraga kumuterura”.

Nk’uko byagenze kuri Messi, Yamal byarangiye akiniye FC Barcelona, aho yaje kuba umukinyi wa mbere ukiri muto ukinye agatsinda n’ibitego, mbere gato yo kuba n’umukinyi wa mbere ukiri muto watsinze muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga.

Na none gafotozi, Monfort avuga ko yaje kumenya ko ari Yamal nyuma y’aho iyi foto itangiriye kurikoroza ku mbuga ngurukanabumenyi.

Ati “Biraryoshye cyane kubona nshobora gushyirwa mu kintu cy’igitangaza. Mvugishije ukuri, ndumva ndyohewe bisumba ikindi gihe cyose”.

Muri rusange, Lamine Yamal Nousraoui Ebana yakuriye mu biganza byiza nyuma yo guhura na Messi, hashize imyaka irindwi yonyine ahita yinjizwa mu irerero rya FC Barcelona “La Masia”, none arakora ibitangaza. Wenda umunsi si uyu ariko “ibijya gushya birashyuha”, Lamine Yamal Nousraoui Ebana araca amarenga yo kuzavamo igihangange nka nk’indorerwamo ye, Lionel Messi yihebeye kandi afatiraho ikitegererezo.

Messi ateruye Lamine Yamal!
Mama Lamine Yamal, Sheila Ebana atura Lionel Messi Lamine Yamal muri Camp Nou!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda