Itsinda God’s vessels worship Band riri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni muntu ki?

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya RSW Talent Hunt kunshuro yaryo yambere , rikaba riri kugana kumusozo aho riteganijwe gusoza kuwa 21/7/2023 , Kglnews yifuje kumenya byimbitse abanyamahirwe babashije kugera kucyiciro cya Final aho twagiye tuganira naburi umwe akatubwira ubuzima bwe ndetse nabimwe mubibazo twibaza akabasha kubidusubiza.

Kglnews twafashe umwanya twerekeza Mukarere ka Rwamagana kugirango tuganire n’itsinda ryabaramyi bafite impano itangaje mukuririmba bari mubifuza kwegukana igihembo cya million 10 . Twashatse kumenya byinshi bimwerekeyeho doreko benshi mubakunzi ba musika nyarwanda cyane cyane abo mugisata cya gospel bafite amatsiko menshi bibaza ninde uzabasha kwegukana igihembo kiruta ikindi muri Gospel Nyarwanda cyane ko ntarindi rushanwa ryigeze kubaho mu Rwanda rihemba akayabo ka Millioni 10.

 

Twaganiriye n’itsinda ry’abaramyi ryitwa God’s vessels worship Band ni itsinda rikorera mu karere ka Rwamagana ryatangiye mugihe Cya COVID-19 igihe insengero zari zifunze, abaririmbyi duturuka mumatorero atandukanye ADEPR, EPR, Restoration, Zion Temple, Revelation, Lutheran Mission in Africa nabandi. Uretse kuba Coronavirus twaridufite ni ntego yo Gukora Itsinda ryumuziki uhimbaza imana(Gospel Band) rigizwe nabacuranzi nabaririmbyi kuko murwanda hari amatsinda(Band) make akora indirimbo zoguhimbaza Imana. God’s vessels worship Band yatangijwe nabaririmbyi nabacuranzi barindwi ariko ubu bamaze kugera kuri 24 Abenshi barangije amashuri yisumbuye harimo nabarangije mwishuri ryumuziki intego zabo harimo:

– Kubaka itsinda( Band) rihimbaza Imana

-Gushaka, gufasha(cyane cyane urubyiruko rufite ibibazo byumwihariko ndetse nabafite Ubumuga Kandi babanyempano) no gukuza impano zabaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana

– kuvuga ubutumwa bwiza m’ Urwanda no mumahanga

– Gukora ibikorwa biteza imbere ivugabutumwa rinyuze mundirimbo mu Rwanda

 

– Gukoresha izindi mpano zitari indirimbo urugero: ikinamico, Gushushanya, kubyina nizindi zifite aho zihirira no kuririmba.Rero dushingiye Kuri Yeremiya 18:1-23 na 2Timoteyo 2:21 turi ibikoresho by’Imana yibumbiye Kandi twejerejwe gukora imirimo myiza muri Kristo mumpano dufite.

Kglnews twifuje kubaba uko abona irushanwa binjiyemo rimeze nicyo biteze muriryo rushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE tugira ibibazo tubabaza nabob aradukundira babisubiza batariye iminwa nkuko bari bahagarariwe numuyobozi wabo Victor .
KigaliNews: Mugihe umaze mu irushanwa niki wungukiyemo wasangiza abakunzi bawe bakunda ibyo ukora ?
God’s vessels worship Band:

Mwirushanwa twungikiyemo ibintu byinshi harimo: Gutinyuka, kumenyana nabandi banyempano, Kumenya umwihariko wacu nibyo ducyeneye(strengths and weaknesses), kumenya Rise and Shine world ministry nabayobozi bayo badufasha umunsi kumunsi baduha ibitekerezo byadufasha mumpano zacu, kumenyera kuririmba byakinyamwuga, nibindi….

Kglnews: Nigute ubona ejo hawe bishingiye ku impano yawe nyuma y’irushanwa rya RSW TALENT HUNT?
God’s vessels worship Band: Turashima cyane RSW ministry kubwo kudufasha kugirango tumenye Impano zacu Nka God’s vessels nyuma yirirushanwa turateganya ibikorwa byinshi Ibitaramo, gusohora indirimbo zacu, gufatanya nabandi baririmbyi twahuriye mwirushanwa kongera ubumenyi nibindi kuko twamaze kugira ikizere cyuko dushoboye Kandi ko Imana yadukoresha byinshi. Rero twasobanukiwe ko turi ibikoresho byimana Kandi bifite ibikenewe bityo rero nyuma yiri rushanwa tuzakora cyane umurimo kristo yaduhamagariye birushijeho.

Kglnews: Ni ubuhe butumwa wagenera bagenzi bawe batageze kuri final? Ndetse nabandi bifuza kuzitabira irushanwa mubindi byiciro bizakurikiraho utibagiwe abakunzi binditimbo zihimbaza Imana muri rusange

God’s vessels worship Band: Ubutumwa nka God’s vessels worship Band twagenera abaririmbyi cyane cyane abatarashoboye kugera kuri finali nuko bashoboye kandi ko batagomba gucika intege tubashishikariza kwitabira irushanwa ritaha kuko ibyiza biri imbere. Abakunzi bindirimbo zihimbaza Imana nabo turabasaba kudushyigikira no gushigikira abafite ibikorwa byiza nki bya RSW. Kandi muguhimbaza Imana harimo imbaraga zikiza Kandi zizana amahoro bityo rero dufatanye kuvuga Imana ukwiri kuko turi umunyu ndetse nurumuri by’ Isi.

Kglnews: Witeguye ute final/Abantu bakwitegeho iki ugendeyo kumyiteguro yawe?

God’s vessels worship Band: Tugendeye kumyiteguro yacu abantu turabasaba kutazabura mugitaramo kuko umunsi kuwundi uko dukora imyitozo Niko kuririmbira Imana bigenda bitubohora rero indirimbo tuzaririmba izabohora imitima yabenshi ni ubuhamya bwacu tuzabasangiza bityo bitegure gutaramana natwe mukuri no mumwuka.

Kglnews: Ese uramutse udatwaye igihembo uyumwaka witeguye kuba wakongera kwitabira season izakurikiraho?

God’s vessels worship Band: Numugisha ukomeye kuba twaritabiriye irushanwa turahamya tudashidikanya ko irushanwa ritaha twaryitabira tubaye tudatwaye igihembo kuri iyi inshuro.

Kglnews: Nizihe mbogamizi waba warahuye nazo kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu?

God’s vessels worship Band: Imbogamizi twahuye nazo nuko site duturukaho irikure ugerenyije naho ibikorwa byamarushanwa byabereye bityo abandi banyempano ntitubasha guhura Kenshi Kandi nigihe cyokurushanwa bisaba imyiteguro myinshi. Iyindi mbogamizi ni mugihe cyogutora byaratugoye kuko abantu si benshi bazi ibikorwa byacu.

Kglnews: Birazwi ko abazatsindira ibihembo muri RSW TALENTHUNT RWANDA 2023 SEASON ONE bazaba naba ambassadors ba Rise and Shine World Ministry, ndetse bagahagararira u Rwanda Mu irushanwa mpuzamahanga rya RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL 2024 riteganijwe muri 2024, Mugihe waba utsinze witeguye ute kuzahagarara muri izo nshingano zikomeye gutyo?

 

God’s vessels worship Band: Twe God’s vessels kuba ambassador wa Rise and Shine world ministry ndetse no guhagararira U Rwanda ni umugisha ukomeye kandi twemeza tudashidikanya ko tugiriwe uwo mugisha twahagararira abadutumye neza tukazamura ibendera ry’ Imana mwizina ry’ abanyarwanda muri rusange.

Tubibutse ko irushanwa rya RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministry umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ndetse nibindi bikorwa byubugiraneza ufite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ukaba uyobowe n’umugabo witwa Bishop Justin Alain ufite inyota yo gufasha abanyempano kugaragaza Imapno zabo ndetse no kuzamura ibendera ry’Imana ku isi hose kubemera nabatemera Yesu , ifatanya na kompanyi mpuzamahanga yinzobere mugutegura ibirori ndetse nibikorwa byimyidagaduro ariyo JAM GLOBAL EVENTS

Bishop Justin Alain Akaba ari umugabo ufite abana 4 abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba yarashakanye na Mrs.Bishop Marlene Justin akaba ari nabo bayoboye irushanwa rya RSW TALENT HUNT

Igikorwa cyo gusoza irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE giteganijwe kubera kuri Salle Polyvelente UWOBA Kimironko ahasanzwe hakorera urusengero rwa Zeraphat Holy Church nkuko tubitangarizwa nabategura iryo rushanwa .

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani