Ishuri ry’umurage ndangamuco  ni kimwe mu bizafasha urubyiruko kuguma ku muco

Ku wa gatandatu, 23 werurwe, Mu karere ka Nyanza habereye,Iserukiramuco ryo Kumurika Inyambo, iri serukiramuco rikaba ryaherukaga  gukorwa mu myaka irenga mirongo itandatu ishize.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ishuri ry’umurage ndangamuco ry’u Rwanda (RCHA / Inteko y’umuco) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ryakiriye  ryaherukaga mu myaka irenga mirongo itandatu ishize, mbere y’uko u Rwanda rwigenga, igihe abakoloni b’ Ababiligi bari bagikolonije u Rwanda.

Nk’uko byagaragaye,inka nicyo kimenyetso ntangarugero cy’ubutunzi mu Rwanda. Nubwo ibi byahindutse uko imyaka yagiye ihita, baracyafite imyanya nk’iyi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu aho abaturage bagera kuri 70%  bakora ubuhinzi. Mubyukuri, impuzandengo y’abanyarwanda ikoresha litiro 78.7 z’amata ku mwaka.

Icyakora,  Inyambo nizo nka zihariye ku kugira amahembe maremare, zikaba zarashyizwe ku mwanya wa mbere mu nyamaswa zose zo mu rugo. Ndetse  muri iki gihe, ziracyafite akamaro kanini mu muco.

Ishuri ry’umurage ndangamuco ry’u Rwanda cyangwa  Inteko y’umuco,ni kimwe mu bintu by’ingenzi bizafasha abakiri bato gukomeza kuzirikana amateka ndetse no gukomera ku umuco.

Ni ngombwa  ko amateka  ahora asobanurwa byimbitse  kugira ngo urubyiruko rushobore kumenya ko amateka yabo n’umuco byuzuye amasomo ashobora kuba ingirakamaro  muri iki gihe ndetse no mugihe kizaza.

Ntagushidikanya ko iserukiramuco  rizagaragariza urubyiruko rwinshi  ko inyambo zifite akamaro kanini, harimo nko kuguma kuri gakondo,   ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Uretse iserukiramuco, hariho n’indi migenzo yagaruwe, nk ‘umunsi w’umuganura aho abantu bishimira umusaruro bagezeho, ndetse n’umuganda, uhuza abantu kubwinyungu rusange. Ibindi ni  indahiro, imihigo ndetse n’ibindi byinshi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro