Perezida Vlodomir Zelenskyy Perezida wa Ukraine ibintu bikomeje kumukomerana, urugamba yizeraga ko azatsinda afashijwe n’ibihugu byo muri NATO ubu nta kizere na mba afite cyo kurutsinda, ahubwo ingabo ze zirakomeza gutsindwa nk’izidahari. Kuri ubu uyu mukuru w’igihugu aratakira Ubwongereza na America ababwira ati ” Intwaro mwampaye ntizatsinda u Burusiya ”.
Intambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine iracyakomeje, ni intambara yasize myinshi mu migi ya Ukraine ihinduwe amatongo n’ibisasu byayisutsweho n’indege z’abarusiya. Mu kuri ni ihangana ryeruye hagati y’u Burusiya n(ibihugu bigize umuryango wa NATO biyobowe na Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba. Putin akaba yarateye Ukraine ayishinja kuba indiri y’intwaro z’uburozi za NATO.
N’ubwo ariko n’ubwo kuva mu ntangiriro ibihugu byo mu burengerazuba nka Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubwongereza bigaragara bifasha Ukraine mu ntambara bikayiha Intwaro, bisa nkaho nta kinini byafashije Ukraine kuko imigi yayo yagiye ihindurwa umuyonga n’ibisasu by’abarusiya. Abasirikare ibihumbi ba Ukraine bamaze kugwa muri iyi ntambara n’ubwo ku rundi ruhande u Burusiya nabwo bwatakaje abatari bacye.
Ubu kuri iyi nshuro Perezida Zelenskyy arasa n’uwamaze kwiheba ko intambara atazayitsinda, aratakira Ubwongereza na America ndetse n’umuryango w’abibumbye, ababwira ati ”Intwaro mwampaye ntizatsinda u Burusiya”. Umuvugizi wa Leta ya Kiev yasabye ibi bihugu byo mu burengerazuba kubongera intwaro zisumbuyeho nimba koko bashaka kubafasha gutsinda u Burusiya.
Uyu muvugizi wa Leta ya Ukraine yavuze ko intwaro bahawe n’ibihugu byo muri NATO zidahagije kuko nta kinini ziri kubafasha ku rugamba. Avuga ko Ukraine ikeneye cyane cyane intwaro zirasa ibisasu bya Rockets mu ntera ndende, bakeneye kandi ibyo kurasa n’ibikingura ibisasu bya Rockets biraswa n’ubwato. Yabwiye ibi bihugu byo muri NATO ko uko batinda kubagezaho ubufasha, ari nako Ukraine ikomeza kubihomberamo.