Intimba niyose kubafana ba APR FC.Hamenyekanye impamvu ubuyobozi bw’iyikipe butajya buha agaciro ibyifuzo byabo! soma inkuru irambuye.

Abafana bafana ikipe ya APR FC, intimba niyose nyuma uko bagejeje icyifuzo kubuyobozi bw’ikipe bihebeye ariko iki cyifuzo kikaba cyaraje guterwa utwatsi n’ubuyobozi. usibye ibyo kandi, aba bafana bashinja ubuyobozi kutabatega amatwi cyangwa ngo bushyire mubikorwa ibyifuzo baba batanze. nubwo kandi ibyo byose biba, bamwe mubafana batangaza ko intimba ihora ibatimbura kubera iyimpamvu tugiye kugarukaho muri iyinkuru.

Ikipe ya APR FC si ikipe imaze igihe kinini mu Rwanda ariko nanone siyo kipe imaze igihe gito. iyikipe kuva yatangira gukina championa y’u Rwanda,yagiye igwiza abakunzi ariko nanone igenda izamura igitutu kuri mukeba Rayon Sport,kuberako amateka agaragaza ko iyikipe yatangiye guhangana na Rayon Sport ikimara kuza kubera ko Rayon Sport yarisanzwe ariyo mwami wa Ruhago ,ikazajya ihangana na Kiyovu Sport hamwe na Mukura VS ,ariko kuberako ikipe ya Rayon Sport yari iyabacuruzi ikazajya ihora izitsinda ikababaza abafana bazifanaga.

Birumvikana kuvuka kwa APR FC kwabaye igisubizo kuri bamwe mubari abafana ba Kiyovu ariko batishimiraga imyitwarire ya Kiyovu imbere ya mukeba Rayon Sport,Maze APR FC ije itangira kujya ihangana na Rayon Sport maze babandi bose barwanyaga Rayon kubera guhora ibatsinda,bakajya gufana APR FC.

Uko iminsi yagendaga iza niko iyikipe y’ingabo z’igihugu yagiye igwiza abafana biganjemo abakiri bato,ariko ahanini abayikundaga bakaba barayikundiraga umukino mwiza yakinaga usukuye,abakinnyi mpuzamahanga yaguraga bakayifasha kwitwara neza,ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye. bigeze muri 2012, iyikipe yazanye ingamba nshya zo kuba yatangira kuzamura impano z’abakinnyi b’abanyarwanda aho yahise yiha umurongo wo gukinisha abanyagihugu gusa kugeza nabugingo nubu.

Bamwe mubafana b’iyikipe ariko cyane cyane abari hafi cyane y’ikipe, ntibahwema gusaba ubuyobozi ko bwagarura gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga , kugirango iyikipe yongere igire ijambo hanze y’igihugu cyane ko aba bafana baterwa intimba no kuba bahora basererezwa n’abafana ba Rayon Sport ko babashije kugera mumikino ya kimwe cya4 cy’amarushanwa nyafurika ,ariko abafana ba APR Bagaterwa intimba no kuba ikipe yabo itajya irenga umutaru.

Kuba baterwa intimba n’ibyo bimaze kumera nk’umuco, kuberako iyikipe nikenshi yagiye ibigerageza ariko bikanga bikayinanira. igituma intimba ibatimbura rero nuko aba bafana bafatwa nkaho ibitekerezo byabo bidakenewe mu ikipe cyane ko ntanarimwe byari byashyirwa mubikorwa ahubwo bahora bameze nko kwikundisha kumuntu udashaka ko mukundana,ariko igisubizo gikwiriye kuri iki kibazo nuko abafana bakwiyakira kuberako APR FC atari ikipe y’abafana ahubwo ni ikipe y’igisirikare .

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda