Intare shya mu nzu umukinyi wa mbere w’umunyamaganga wababazaga abakeba asinye muri APR FC

Umurundi Nshimirimana Ismaël Pitchou watandukanye na Kiyovu Sports yerekanywe nk’Umukinnyi mushya wa APR FC, aba umunyamahanga wa mbere utangajwe ku mugaragaro n’iyi Kipe y’Ingabo mu bo yamaze gusinyisha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga 2023, ni bwo Pitchou yashyize umukono ku masezerano yo gusinyira APR FC, ahita anatangazwa nk’umukinnyi mushya wayo.

APR FC ibinyujije kuri Instagram yayo yakiriye mu buryo budasanzwe Pitchou. aho yagize iti “Intare nshya mu nzu,

Pitchou ukina hagati mu kibuga, asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’, yerekeje muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano na Kiyovu Sports yahoze akinira.

Abandi banyamahanga bategerejwe gutangazwa na APR FC nk’abakinnyi bayo bashya barimo Umunya-Uganda Taddeo Lwanga ukina hagati mu kibuga; Umunyezamu w’Umunye-Congo Pavelh Ndzila wakiniraga Etoile du Congo; Myugariro w’Umunya-Cameroun Ngweni Denis Ndasi, Umunya-Nigeria, Victor Chukwuma Mbaoma; Ndikumana Danny umurundi w’umunyarwanda. Umunya-Cameroun, Apam Joseph n’Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda