Intambara hagati ya M23 na Leta ya Congo yatijwe umurindi n’abatavuga rumwe na leta ya Tshisekedi kubera kumushinja ko yaba ashaka gusubika amatora. Soma witonze!

Mugihe haburaga iminsi mike ngo Manda ya President Felix Antoine Tshisekedi irangire, nibwo humvikanye imirwano ikomeye ndetse hagenda humvikana udushya twinshi nkaho ingabo za Congo zagiye zisubira inyuma ubundi zikemera gutsindwa n’aba barwanyi. ibi byatumye abatavuga rumwe na leta ya Felix Antoine Tshisekedi babibona ukundi ndetse babitekereza ukundi. bamwe muri bo bagiye bemezako iyintambara atariyo yanyayo ahubwo ari uburyo leta ishaka kwifashisha isubika amatora.

Nyuma yuko batangiye gukeka ibi byose, basabye umukuru w’igihugu ko yagana inzira y’ibiganiro hanyuma akaba yakemura ikibazo na M23 ariko akareka gutuma abaturage basembera kubera imvururu ndetse n’intambara. Felix Antoine Tshisekedi yamaganye ibi yasabwaga n’abatavuga rumwe nawe ahita atangaza ko iki kibazo kizakemuka hifashishijwe inzira y’intambara atangaza ko atazigera na rimwe ajya mubiganiro n’abarwanyi ba M23 we yita umutwe w’amabandi.

Akimara gutangaza ibi, benshi mubanya Politike bo muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo babonye ko koko hashobora kuba harimo ikibazo gikomeye ndetse batangira kwibaza impamvu iyi M23 yongeye gutera aruko amatora yegereje ndetse ibi byatumye benshi mubabeshywaga ko ari u Rwanda rwaba rushyigikiye M23 babona ukuri ndetse bahamyako icyaba kibyihishe inyuma ari impamvu za politike kuruta izindi mpamvu izarizozose.

Kurubu benshi mubatavuga rumwe na leta ya Felix Tshisekedi, bamaze kujya inyuma ya M23 kugirango bayifashe babe barangiza intambara niba Leta yemeza ko ikibazo kizakemurwa n’intambara, ariko abandi bakemeza ko ahubwo iyi M23 ishobora kuba iturufu kuba kandida bashaka kwiyamamaza kuko abenshi bagenda basezeranya abaturage ko bazabafasha kuba bakemura ikibazo cya M23.

Hakomeje kwibazwa uko iki kibazo kizakemuka, mugihe abo bireba bakomeza kwicecekera ndetse ntibagire nikintu nakimwe batangaza nyuma yaho batangarije ko bazakemuza iki kibazo inzira y’intambara kandi nyamara igihe cyose bagerageje kurwanya aba barwanyi ba M23 batarigeze na rimwe babatsinda ahubwo byarahaye imbaraga aba barwanyi kuko babashije gufata uduce dutandukanye.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.