Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru ibabaje cyane y’ abana b’ abanyeshuri bagiye kwahira mu mugezi wa Nyabarongo birangira bahasize ubuzima.
Abo ni Niyomukiza Eric na
Niyomugabo Claude bari abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza yo ku Murenge wa Kinihira , amakuru avuga ko barohamye mu mugezi wa Nyabarongo bahasiga ubuzima.
Inkuru mu mashusho
Amakuru akomeza avuga ko Niyomukiza Eric w’Imyaka 11 y’amavuko na mugenzi we Niyomugabo Claude w’imyaka 9 y’amavuko bari batuye mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.
Amakuru kandi avuga ko bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara.
Jeanne D’ Arc , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc yavuze ko urupfu rw’aba bana rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Nyakanga, 2023 saa kumi n’igice.
Uwamwiza avuga ko aba banyeshuri barangije amasomo yabo bajya kwahirira amatungo y’ababyeyi babo, bashaka kujya koga kandi batabizi bahita barohama.
Mu magambo ye yagize ati: “Ababarohoye basanze barangije kwitaba Imana ubu imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro.”
Gitifu Uwamwiza yihanganishije ababyeyi b’aba bana.Kuri ubu Imirambo y’aba bana bombi iri mu buruhukiro mu Bitaro bya Gitwe, kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Ivomo: Umuseke