Inkuru ibabaje! Umucuruzi w’ i Ruhango yari amaze iminsi ibiri iduka rye rifunze bamwe baziko yagiye kurya aye none basanze amanitse mu mugozi.

Mu mudugudu wa Gataka ,  Akagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango wo Mu Karere ka Rugango haravugwa inkuru ibabaje aho uwakoraga akazi k’ ubucuruzi bamusanze mu mugozi yapfuye.

Uyu mucuruzi yitwa Kamirindi Innocent w’ imyaka 29 y” amavuko ,  amakuru avuga ko yaba yiyahuye.

Uyu nyakwigendera yabuze kuri uyu wa Gatatu taliki ya 24 Gicurasi 2023.

Nemeyimana Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango , avuga ko Kamirindi yakoraga akazi ku bucuruzi mu Mujyi wa Ruhango, kandi akaba yari asanzwe yibana.

Uyu muyobozi  avuga ko abo bakorana bamubuze, bakeka ko yaba yarwaye, kubera ko iduka rye ryari rifunze iminsi 2.

Ati Uyu munsi kuwa 5 nibwo babimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bagera iwe mu rugo, bakuraho ibirahuri, barungurutse basanga yiyahuye kandi yarangije gupfa.”

Gitifu  yavuze ko nta kibazo yari afitanye n’abo baturanye cyangwa abavandimwe be  bakurikije raporo bafite.

Gusa uyu muyobozi  yavuze ko inzego z’ubugenzacyaha, zatangiye gukora iperereza ku cyaba cyateye uyu musore kwiyahura.

Kuri ubu Umurambo wa Nyakwigendera wa jyanywe mu Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzumwa  n’ abaganga ngo hamenyekane icyo yazize.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda