Inkuba yishe abarwanyi 3 ba FDLR bari mu myitozo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, mu masaha ya saa sita , nibwo abarwanyi batatu b’ umutwe w’ iterabwoba wa FDLR bakubiswe n’ Inkuba bari mu myitozo mu kigo cya Kirama bahita bitaba Imana. nk’ uko byemejwe n’ isoko ya Rwandatribune iri muri Gurupoma ya Gihondo muri Teritwari ya Rutshuru.

Isoko yamakuru ya Rwandatribune ivuga ko ubusanzwe inkambi ya Kirama isanzwe icumbikiye imiryango igizwe n’ abana n’ abagore ba FDLR, ikaba iyoborwa na Lt. Gen Hakizimana Appolinaire uzwi ku mazina ya Poete. Muri ibi bihe umutwe wa FDLR wagiye gufasha ingabo za Leta FARDC muri iyi nkambi hatangijwe imyitozo igamije kwinjiza abarwanyi bashya mu mutwe wa FDLR bagera kuri 200.

Isoko yamakuru ya Rwandatribune iri i Kirama kandi ivuga ko abishwe bari abakurutu( abanyeshuri ) batozwaga na Gen.Bgd Matovu afatanyije na Gen.Maj.Busogo usanzwe ari umujyanama mukuru mu bya gisirikare muri FDLR.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.