Imvune z’ umusore wananijwe n’ urukundo! Dore ibyo wakora ugatsindira umutima w’ umukobwa wakurijije ijoro ryose

 

Biragora cyane ! imvune z’umusore wananijwe n’urukundo rw’umukobwa yirutseho imyaka , zamenywa nawe wenyine.Umukobwa wakunanije wamubona ukabasha ku mugira uwawe ubuzima bwawe bwose binyuze muri izi nama tugiye kuguha.

Burya uwo mukobwa ariyemera cyane , ni umuhanga cyane mu byo akora:Uyu mukobwa aragoye , mbese nta nubwo aziko uri kuri iyi si.Atekereza ko utigeze unayibaho kuko afite intekerezo zirenze wowe bitewe n’uburyo akubona, niyo akubonye ntabwo akwitaho na gato.Kugirira amarangamutima umukobwa nk’uwo rero ni ukugorwa kabiri kuko kubona aguhaye umwanya bifatwa nko kubonekerwa.

Umukobwa wakunze ntabwo aguha umwanya , ntabwo akwitaho nta n’ubwo akubona mu buzima bwe: Uyu mukobwa ntabwo akubona nk’ukenewe cyane nk’uko wowe ubikora dore ko wowe uba utekereza ko ariwe uzuzuza ubuzima bwawe akakugeza kunzozi zawe watangiye kurota ukimubona.Niba ushaka kumwigarurira rero,ukwiriye kugaragaza ko umuha agaciro cyane byihariye ndetse ko ukeneye umwanya we.Kugira ngo ubigereho , uzamumenya, uzasenya inkuta yashyizeho,….

Shaka ukuntu ubona umwanya we: Umukobwa wigenga kandi ukomeye mu ntekerezo, iteka aharanira kuba wenyine, niba atagozwa koresha uburyo bwose umugereho, ukoreshe ubushobozi bwose ufite (Icyo bizagusaba cyose).Mu bwire ko umukunda ku ikubitiro kandi umubwire ko wifuza kujya uhorana nawe.N’ubwo yigenga akaba ashaka gukomeza kuyobora ubuzima bwe, burya uyu mukobwa akeneye umusore uzaza akamwemeza agatwara umutima we, kandi uwo musore yaba wowe.

Kuba uyu mukobwa asanzwe yigirira icyizere wenyine: Menya ko icyo cyizere kiziyongera umunsi wamwegereye mutaziranye, ugirwa inamayo kutazacika intege cyangwa ngo ukangwe nabyo.Iga gusenya ibikuta yubatse.

Menya ko uwo mwari yubatse ibikunda hagati ye n’abandi bazaza bamushaka:

Uyu mukobwa ariyemera, wowe senya ibyo bikuta winjire.Umusore ushaka gutsindira umukobwa yibeheye, ntabwo amutinya.Ntuzacibwe intege n’uko hari abakubwira ko utazamubona.Iga kuba inshuti nziza bizarangira umutsindiye.Gerageza uko ushoboye umwiteho kandi umenye ko hari ibyo wakora kugira ngo urukundo rwanyu mwebi rurambe kandi rubaryohere.

Gutereta cyangwa gushaka uwo muzabana ntabwo ari igikorwa cyoroshye kuburyo wahita ugikora bigakunda bisaba ko ufata umwanya maze ukabasha kwitegura nawe ukamutegura.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.