Impamvu bivugwa ko irigutera impanuka nyinshi mumpera z’umwaka yahahamuye benshi

Impanuka zo mumuhanda zikomeje kuba nyinshi ndetse abantu bakomeje kuhatakariza ubuzima, ariko iyo bigeze mumpera z’umwaka usanga birushaho kuba bibi cyane aho hagenda hagaragara impanuka zikomeye kandi rimwe narimwe ugasanga izimpanuka ziterwa n’impamvu zidasobanutse arinacyo gikomeje guhahamura abatari bake.

Muri iyiminsi y’impera z’umwaka, hari kuba impanuka hafi ya burimunsi kandi izimpanuka zikaba zikomeye cyane kandi nyamara wareba ibyateye izimpanuka ugasanga atari ibintu bikomeye cyane byakabaye bitera impanuka.mubaturage twaganiriye nabo baherereye mukarere ka Gasabo ho mumujyi wa Kigali nkakamwe muduce dukunda kubera mo impanuka nyinshi maze bamwe mubo twaganiriye badutangariza ko mugihe cy’impera z’umwaka usanga abantu baba baratangiye kwirara rimwe na rimwe ugasanga batwara ibinyabiziga banyweye kubisindisha nubwo kuri ikigihe bisigaye bihanwa n’amategeko.

Nubwo bamwe bavuga ko habaho uburangare bw’abatwara ibi binyabiziga, ariko hariho n’abandi bemeza ko mumpera z’umwaka usanga ngo hariho abantu baba baratanze ibitambo ariko ngo umwaka ugashira batarabigezeho ngo bityo bigatuma aba bahize iyo mihigo yo kuba bahitana ubuzima bw’abantu muburyo bw’imyizerere idahurirwaho na bose ngo aribo bibasira imihanda maze ugasanga habayeho impanuka zidasobanutse ndetse izi mpanuka zigahitana ubuzima bw’abatari bake.

Nubwo aba baturage bemeza ibi ariko, ntwajyaho ngo ashimangire ko aribyo cyane ko bamwe mubabyemera banaterwa ubwoba nabyo ndetse bakanasaba abantu kujya biragiza nyagasani cyanecyane muri izimpera z’umwaka ngo kuko usanga ariho bene ibi bikorwa bihitana benshi biba ngo kuburyo bibi binagoye ko wabisobanura ngo kuko biba bifite imbaraga z’umwijima bubiri inyuma. nubwo kugeza ubu Police ishinzwe umutekano wo mumuhanda idahwema gushyiraho ingamba zikomeye z’imyitwarire idasanzwe ariko kandi koko ibyo ntibibuze impanuka kuba zaba nabyo umuntu akaba koko ashobora kuba yatekereza kuri iyimpamvu igarukwaho n’abatari bake.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.