Imodoka yarimo abakunzi ba APR FC bajyaga kuyishyigikira muri Tanzania yakoze impanuka ikomeye

Imodoka yarimo abafana ba APR FC yangiritse bikomeye!

Imodoka yarimo abakunzi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC berekezaga muri Tanzania gushyigikira iyi kipe ku mukino ifitanye na Azam FC, yakoze impanuka ikomeye ubwo bari bageze i Nyagasambu.

Amakuru ya mbere yatanzwe impanuka ikimara kuba avuga ko batanu muri bo bakomeretse, bajyanywe kwa muganga i Kanombe.

Abafana ba APR FC berekeje i Dar es Salaam aho ikipe yabo izakinira na Azam FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Aba bakunzi bahinduriwe imodoka inshuro ebyiri kuko n’iyo bahawe nyuma yo gukora impanuka yagize ikibazo cy’amatara irahindurwa.

APR FC y’Umutoza Darko Nović ifite umukino ukomeye na Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League. Uyu mukino uzaba kuri iki Cyumweru taliki ya 18 Kanama 2024, aho byitezwe ko iyi kipe iza guhaguka kuri uyu wa Gatanu.

Imodoka yarimo abafana ba APR FC yangiritse bikomeye!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda