Imbere y’ibihumbi by’abafana, Rwatubyaye Abdul yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sport

Kuri uyu munsi nibwo umukinnyi myugariro mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sport Rwatubyaye Abdul yakoze imyitozo ya mbere muri iyi kipe y’abafana benshi mu gihugu nyuma y’umunsi umwe asinye amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Rwatubyaye amaze igihe adakandagira mu kibuga kubera imvune yagize byanatumye ikipe ye yakiniraga FC Skupi yo muri Macedonia imusezerera ubu akaba yaramaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Murera/Rayon Sport yanahoze akinira mbere y’uko yerekeza i burayi.

Kuri uyu wa 10 Kanama 2022 nibwo uyu myugariro w’ibigango yatangiye gukora imyitozo muri Rayon Sport, ni imyitozo yitabiriwe n’abafana ibihumbi bari baje kumwakira ku kibuga Rayon Sport ikoreraho imyitozo mu Nzove.

Rayon Sport nyuma y’igihe inengwa kugura abakinnyi ba macye badakomeye byanatumye isa n’iyavuye mu makipe ahatanira ibikombe, ubu noneho irasa n’iyagarutse nyuma yo gusinyisha Rwatubyaye, bikaba bivugwa ko iri hafi gusinyisha n’undi murundi Bimenyomana Bon Fils Caleb nawe wayihozemo. Hari kandi abandi bakinnyi babiri b’abanyamahanga bivugwa ko bari mu nzira baza muri iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda.

Rwatubyaye mu myitozo mu Nzove
Abafana bari benshi cyane mu Nzove

Amafoto ni aya Rwanda Magazine

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda