Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yitabaje abakinnyi 6 bakina mu makipe y’i Kigali batarimo Kilongozi na Pitchou

Rukundo, Madjaliwa na Tshabalala ku rutonde rw'abakinnyi 23 Abarundi bagiye kwifashisha!

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Etienne Ndayiragije yashyize ku mugaragaro urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, barimo 6 bakina muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko batarimo Richard Kilongozi Bazombwa na Nshimirimana Ismaïl Pitchou.

Ni imikino ibiri u Burundi buzahuramo n’amakipe y’Ibihugu bya Malawi na Sénégal mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Maroc muri 2025.

Uru rutonde rw’abakinnyi 23 ntirugaragaraho Nshimirimana Ismaïl Pitchou watandukanye APR FC na Richard Kilongozi Bazombwa wa Police FC; aba bombi bakaba abakinnyi bari bamaze bitabazwa mu Ikipe y’Igihugu Intamba Mu Rugamba y’u Burundi.

Ku rundi ruhande, Aruna Moussa Madjaliwa wa Rayon Sports wari umaze igihe adahamagarwa yongeye kugirirwa icyizere. Ari kumwe na mugenzi we Rukundo Abdul-Rahman ‘Paplay’ bakinana muri Rayon Sports.

Ni urutonde ruriho Kapiteni wa Gasogi United, Muderi Akbar, Msanga Henry na Bigirimana Abedi ba Police FC. Hariho na Shaban Hussein Tshabalala wa Association Sportive de Kigali.

Nyuma yo gushyira hanze aba baking yo, Umutoza Etienne Ndayiragije yagize ati “Twafashe umwanya wo kwiga abo tuzahura turangije duhitamwo abakinnyi beza biteguye kurwanira Igihugu. Twifuza gutangira neza iyi mikino kugira ntituzabone uburenganzira bwo gukina CAN ku munota wa nyuma. Turashima ko abakinnyi bose tubyumva kimwe kandi biteguye gusubiramo amateka Abarundi bakoze yo gusubira gukina CAN.”

Intamba Mu Rugamba taliki 5 Nzeri [09] 2024, u Burundi buzakina na Malawi, mu gihe taliki 9 Nzeri 2024, buzakira Sénégal muri Malawi.

Rukundo, Madjaliwa na Tshabalala ku rutonde rw’abakinnyi 23 Abarundi bagiye kwifashisha!
Urutonde rw’abakinnyi 23 Abarundi bagiye kwifashisha!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda