Ikipe ya Rayon Sports irashaka gutwara shampiyona itararangira, impamvu yabyo yamenyekanye

 

Ku wa Gatanu tariki 20 ukuboza 2024, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buyobowe na Paul Muvunyi uyobora urwego rw’ikirenga ndetse na Twagirayezu Thaddee uyobora umuryango wa Rayon Sports, bwakoze inama yo gushakira umuti ibibazo by’iyi kipe.Ni inama yamaze igihe kitari gito ariko mu bitabiriye, uwari perezida wa Rayon Sports sezo 2019-2020, Munyakazi Sadate ufitanye ibibazo n’iyi kipe ntabwo yayigaragayemo.

Intego nyamukuru y’iyi nama, yari ugushaka ingengo y’imari ikenewe kugira ngo umwaka w’imikino wa 2024-2025 urangire. Muri iyi nama, komite y’umuryango wa Rayon Sports yakoze, yamurikiwemo kandi raporo yose y’uko umuryango wa Rayon Sports uhagaze kugeza ubu.

Iyi nama kandi yavugiwemo ko muri uku kwezi kwa Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports izajya ku isoko gushaka abandi bakinnyi kugirango yongeremo amaraso mashya, intego zo kwegukana igikombe uyu mwaka bafite zizagerwego.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bakwiye kwishyimira nibura ko ikipe irimo kujya gukora ikintu, ubuyobozi bukabanza bukajya inama buri hamwe ndetse n’ibyavugiwemo bikajya hanze.

Ikipe ya Rayon Sports kandi ubona ko ubuyobozi burimo gukora uko bushoboye ngo bwongere buhereze ibyishimo abakunzi bayo bamaze imyaka 4 nta gikombe cya shampiyona batwara.

Abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kwishimira ko nibura ubuyobozi n’abakunzi bayo batandukanye bari gusenyera umugozi umwe wo gutwara igikombe.

iyi nama yari irimo kwiga uburyo iyi kipe yazegukana shampiyona y’ u RWANDA uyu mwaka

Mu myaka ine ishize wasangaga bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bifuza ko uwari umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidel yavaho, kuko ntibemeraga uko yaje bamwe ntibatinye no kuvuga ko igikombe yakibura kugirango babone impamvu yo kumweguza.Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu buyobozi bushya, kugeza ubu ntiratsindwa umukino n’umwe muri Shamiyona igeze ku munsi wa 14 habura umunsi umwe kugirango imikino ibanza(Phase Aller) irangire nubwo yo ikibura imikino ibiri.Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33, ikurikiwe na APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 26.

 

Related posts

Umunyamakuru Sam Karenzi mwakundaga muri benshi yamaze gusezera Radiyo Fine FM.

Fall Ngagne wa Rayon Sports ashobora kutazakina umukino iyi kipe ifitanye na Police FC

Abakunzi ba Kiyovu Sports bongeye ku mwenyura