Ikipe ya Rayon Sport igiye gusubira kugasongero. ibiganiro birarimbanije n’abaterankunga babiri bakomeye cyane bazatanga arenga million 300. soma inkuru irambuye!

Ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kumara imyaka 3 itagera kuntego y’abakunzi ba Rayon Sport, kurubu bafite isezerano bahawe n’ubuyobozi ko umwaka utaha w’imikino iyikipe igomba kuzaba iri muzikomeye cyane muri ikigihugu ndetse abayobozi bakaba barijeje abafana ko uko byagenda ko se iyikipe igomba gutwara kimwe mubikombe bikinirwa hano mu Rwanda. ibi byose mukubihamya hamaze kumenyekana ko ubuyobozi bwa Rayon Sport bwishingikirije kubaterankunga bakomeje kwisukiranya muri iyikipe umunsi kumunsi, ndetse kugeza ubu iyikipe ikaba iri mubiganiro nabandi babiri tugiye kugarukaho.

Mugihe abafana ba Rayon Sport bakomeje kwibwira ko ibyo ubuyobozi buri kubemerera byaba ari ibinyoma nkuko byagiye biba mumyaka ishize, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwahise bukora ikimenyetso gikomeye cyane cyatumye abakunzi ba Rayon Sport bakomeza kuba batekereza ko iyikipe koko izaba idanangiye aribwo bongeraga amasezerano n’abaterankunga bayo bagera kuri babiri. ibi byagaragaje ko ibibazo by’amikoro bizaba ari bike mumwaka utaha w’imikino mugihe iki kibazo na cyo gisanzwe kiri mubigongo iyikipe ikundwa na benshi.

Usibye iki cyo kuba iyikipe yarongereye amasezerano n’abakunzi bayo, yanakoze agashya ko kuzana umutoza mbere y’igihe ndetse bishimangirwa n’abakinnyi batandukanye iyikipe yagiye isinyisha ndetse bikaba binavugwa iyikipe ikomeje gahunda yo gusinyisha n’abandi bakinnyi batandukanye kandi bakomeye bazafasha iyikipe kuba yakwitwara neza mumwaka utaha w’imikino ndetse ikaba yanatwara igikombe nkuko ari ibyifuzo bya benshi.

Kurubu rero iyikipe ibiganiro birarimbanije n’abaterankunga bashya barimo Banki ya Kigali ndetse na sosiete itwara abantu mukirere Rwandair ,aho bivugwa ko iyi banki ya kigali yaba yifuza ko ikipe yajya yambara imyambaro yayo ndetse n’abafana babarizwa muri za Fan Club bakaba bahabwa imyambaro iriho iyi banki ndetse iyi Banki ikazajya inamanika ibyapa byayo kumikino iyikipe yakiriye yose maze ikayiha akayabo ka million zikabakaba 200 mugihe cy’umwaka. nimugihe nanone Rwandair yaba yifuza kuba yakorana na rayon sport ikaza jya imanika ibyapa byayo kukibuga ndetse iyi sosiete ikamamaza kuri televizio ya Rayon Sport ikorera kuri Youtube ndetse ikazajya ishyira n’ibyapa biyamamaza kumodoka izajya itwara abakinnyi maze ikaba yatanga akayabo ka asaga million 100 mugihe cy’umwaka 1.

Mugihe ibi byose byakunda, ikipe ya Rayon Sport yaba ariyo kipe yambere mu Rwanda igize abaterankunga benshi kandi batanga akayabo, nubwo isanzwe ari iyambere ariko ikaba yaba ishimangiye ko ntanikipe nimwe yabasha kuyikurikira mubijyanye n’abaterankunga nkuko nubundi ariyo kipe yambere ifite abakunzi benshi hano mu Rwanda. Ayamakuru tubatangarije tukaba tuyakesha umwe mubagize Commite ya Rayon Sport utifuje gutangazwa amazia kubwumutekano w’akazi ke.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda