Ikipe ya Pyramids FC nyuma yo kugera mu Rwanda itangiye gufatana APR FC umujyi wa Kigali

Kuri iki cyumweru i Saa 15h00 kuri sitade ya Kigali Pele Ikipe ya Pyramids FC irakirwa na APR FC mu mukino utazaba woroshye.

Ikipe ya Pyramids FC yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane aho ije gukina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri CAF champions league. Nyuma yo kugera i Kigali iyi kipe ikomeje gukora ibikorwa bigaragaza ko ari kipe ikomeye.

Uyu munsi iyi kipe yo mu Misiri yafashe imodoka izajya itwara abakinnyi bayo ibavana cyangwa ibajyana ku Kibuga iyishyiraho ibirango byayo, kugirango aho izajya ica hose bazajye bamenyerana ko yahageze. Ushobora kumva ari ibintu bisanzwe gusa siko biri cyane ko hari amwe mu makipe yahano mu Rwanda akomeye agendera mu modoka zitariho ibirango byayo.

Imodoka Pyramids FC izajya igendamo

Usibye ko iyi kipe ya Pyramids FC ntagihe kinini imaze ishinzwe, ni imwe mu makipe amaze kwerekana ko akomeye muri Afurika doreko mu nshuro eshatu imaze gukina amarushanwa ny’Afurika muri CAF confederation cup, bwa mbere yageze ku mukino wa nyuma itsindirwa na RS Berkane yo muri Maroc.

Kuri iki cyumweru APR FC irasabwa kwihagararaho igashaka impamba izajyana mu Misiri mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku itariki 29 Nzeri i saa 17h00 mu Misiri.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda