Ikipe ya Mangwende yaranyagiye, Rwatubyaye atsindwa n’ikipe yahozemo! Abanyarwanda bakina mu mahanga bahagaze bate?

Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira Ikipe ya Athlitiki Enosi Lemesou muri Shampiyona y’Icyikiro cya Mbere muri Cypres ya yatsinze Ethnikos Achna FC ibitego 5-2, mu gihe myugariro Rwatubyaye Abdul na AP Brera Strumica ye ku wa Gatandatu batsinzwe na FC Shkupi yahoze akinira ibitego 3-1.

Ni ibikubiye mu nkuru igaruka ku musaruro w’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina muri za Shampiyona, ibihugu n’imigabane itandukanye.

Abakina ku mugabane wa Afurika

Mugisha Bonheur “Casemiro”, [Stade Tunisien, Tunisie]

Ikipe ya Stade Tunisien iki Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisie, inasanzwemo Mugisha Bonheur yatsinze Bizertin igitego 1-0. Muri uyu mukino uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino adasimbujwe.

Kugeza ubu ikipe ya Stade de Tunisien iri ku mwanya wa 7 muri shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga tariki ya 19 ikina na Etoile Sportive du Sahel.

Ishimwe Anicet [Olympique de Beija, Tunisie]

Muri iyi Shampiyona y’Iyiciro cya Mbere muri Tunisie, ku wa Kane w’iki Cyumweru gishize ikipe ya Olympique Beja ikinamo Ishimwe Anicet yatsindaga JS Omrane ibitego 2-1.

Kuri uyu mukino ntabwo uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye ku munota wa 70. Kugeza ubu Olympique Beja iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga tariki ya 19 ikina na EGS Gafsa.

Abakina ku mugabane w’u Burayi

Bizimana Djihad [FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ukraine]

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yatsinzwe n’ikigugu, Dynamo Kyiv ibitego 2-1 muri Shampiyona. Muri uyu mukino Kapiteni w’Amavubi yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa ku munota wa 67.

Kugeza ubu FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa 8, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Zorya Luhansk tariki ya 20 z’ukwezi kwezi.

Mutsinzi Ange Jimmy [FK Zira, Azerbaijan]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan mu ikipe ya FK Zira ikinamo myugariro Mutsinzi Ange Jimmy, kuri iki Cyumweru yatsinzwe na Turan igitego 1-0. Uyu myugariro w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa. Kugeza ubu FC Zira iri ku mwanya wa 4, ikaba izasubira mu kibuga ikina na tariki ya 20 ikina na Sabah.

Byiringiro Lague & Mukunzi Yannick [Sandvikens IF, Suède]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède, ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024, ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byiringiro League na Mukunzi Yannick wavunitse yatsinzwe Östersunds FK ibitego 3-1. Kuri uyu mukino Byiringiro League yari ku ntebe y’abasimbura gusa ntabwo yigeze akinishwa. Kugeza ubu Sandvkens IF iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Orgryte tariki ya 18 z’uku kwezi.

Rafael York [Gefle IF, Suède]

Na none muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ku wa Gatandatu ikipe ya Gefle IF ikinamo Rafael York yatsindaga FC Brage ibitego 2-2. Uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga ariko asimbuzwa ku munota wa 79. Kugeza ubu Gefle IF iri ku mwanya wa 14, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Oddevold tariki ya 19 z’uku kwezi.

Rwatubyaye Abdul [AP Brera Strumica, Masedoniya y’Amajyaruguru]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Macedonia mu ikipe ya AP Brera Strumica ikinamo myugariro Rwatubyaye Abdul, ku wa Gatandatu yatsinzwe na FC Shkupi yakiniraga ibitego 3-1. Uyu myugariro w’Umunyarwanda ntabwo yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye ku munota wa 61. Kugeza ubu ikipe ya AP Brera Strumica iri ku mwanya wa 7, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Voska Sports taliki ya 20 z’ukwezi.

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende [Athlitiki Enosi Lemesou, Cypres]

Ku wa Gatandatu Ikipe ya Athlitiki Enosi Lemesou ikina Shampiyona y’Icyikiro cya Mbere muri Cypres ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende yatsinze Ethnikos Achna FC ibitego 5-2. Muri uyu mukino uyu myugariro w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa ku munota wa 61. Kugeza ubu AEL Limassol iri ku mwanya wa 6, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Nea Salamina tariki ya 21 z’uku kwezi.

Leopold Marie Samuel Guelette [RAAL La Louvière, u Bubiligi]

Ku wa Gatandatu ikipe ya Royal Association Athlétique Louviéroise La Louvière ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi ikanakinamo Samuel Gueulette yanganyije na RWD Molenbeek igitego 1-1. Muri uyu mukino uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga aza gusimbuzwa ku munota wa 46. Kugeza ubu RAAL La Louvière iri ku mwanya wa Kane, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Beveren tariki ya 18.

Abakina ku Mugabane wa Amerika

Nshuti Innocent [One Knoxville, USA]

Muri Shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikipe ya One Knoxville SC ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent kuri iki Cyumweru yanganyije na Chattanooga Red Wolves SC igitego 1-1.  Uyu rutahizamu w’Amavubi yari yabanje mu kibuga aza gusimbuzwa ku munota wa 61.

Kugeza ubu One Knoxville SC iri ku mwanya wa Gatandatu, ikazasubira mu kibuga tariki ya 16 z’uku kwezi ikina na CV Fuego.

Kwizera Jojea [Rhode Island, USA]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikipe ya Rhode Island ikinamo Jojea Kwizera kuri iki Cyumweru yatsindaga Tampa Bay Rowdies ibitego 3-1. Muri uyu mukino ntabwo uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yari ku ntebe y’abasimbura. Kugeza ubu Rhode Island iri ku mwanya wa 5, ikaba izasubira mu kibuga tariki ya 13 ikina na Loudun United.

Imanishimwe Emmanuel mu Ikipe ye ibitse ibikombe byinshi muri Cypres batsinze ibitego 5
Biziamana Djihad na FC Kryvbas ye batsinzwe na Dynamo Kyev

Related posts

Pyramids yasezereye APR FC yoroherejwe, ibigugu bihurizwa mu itsinda ry’urupfu! Uko amakipe azahura mu Matsinda ya CAF Champions League

Batatu babisikanye na babiri mu mwiherero w’Amavubi yitegura Bénin

Rayon Sports mu bihombo nyuma y’uko umukino wayo na APR FC usubitswe ubugira gatatu