Ikipe ya Bugesera yakuriweho ibihano yari yarahawe na FIFA byo kutagura Abakinnyi

Ikipe ya Bugesera yakuriweho ibihano yari yarahawe na FIFA byo kutagura Abakinnyi kubera ikirego yari yarezwemo na Papa Oumar Sow.

Nyuma yo kumwishyura asaga Miliyoni 6 Frw, ubu ikipe yemerewe kugura no kwandikisha Abakinnyi. Oumar Sow ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Senegal, yasinyiye bugesera ariko ntiyigera ayikinira kubera ibibazo byabaye hagati y’impande zombi.

Ibaruwa FIFA yandikiye Bugesera fc

Muri rusange ikibazo nyamukuru cyari cyateye FIFA guhagarika Bugesera ni uko tari yirukanye uyu mukinnyi mu buryo budakurikije amategeko. Ni nyuma yaho uyu musore asabye Bugesera tike ingana na miliyoni 3Frw imuvaba iwabo muri Senegal imugeza mu Rwanda, Bugesera ikamubwira ko itayibona umukinyi agahita areka kuza. Hashize iminsi Bugesera yoherereje umukinnyi ibaruwa imubwirako yakishakira indi kipe, umukinnyi ntiyagira icyo ayisubiza nyuma Iza kwisanga yararezwe ndetse igomba no kwishyura kugirango yongere gusinyisha abakinnyi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda