Ikipe ifite amafaranga menshi mu Bubiligi yandikiye APR FC iyisaba umukinnyi wayo ngenderwaho

Ikipe ya RSC Anderlecht Futures ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi yamaze kwandikira APR FC isaba ko Ruboneka Jean Bosco yajya kuyikoramo igeragezwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo ikipe ya RSC Anderlecht Futures yanditse ibaruwa iyoherereza ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu igaragaza ko yifuza umukinnyi wo hagati Ruboneka Jean Bosco umaze igihe yitwara neza.

Amakuru yizewe twakuye hafi y’inshuti za Ruboneka Jean Bosco ni uko hari andi makipe atandukanye yo ku Mugabane w’i Burayi yagiye yifuza ko yajya kuyakoramo igeragezwa ariko akaba abona bitapfa gukunda ko agenda uyu mwaka w’imikino utari warangira.

Mu kwezi gushize Mupenzi Emmanuel bakunze kwita Eto’o yari yerekeje mu gihugu cy’u Bubiligi, uyu mugabo ushizwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC akaba yari yagiye kuganira n’amakipe menshi yifuza bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.

Mu bakinnyi ba APR FC bifuzwa n’amakipe yo ku Mugabane w’i Burayi by’umwihariko mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi barimo Ruboneka Jean Bosco, Omborenga Fitina, Mugisha Bonheur na rutahizamu Mugunga Yves.

Ruboneka Jean Bosco ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu aho ayifatiye runini hagati mu kibuga, yayigezemo mu mpeshyi ya 2020 avuye mu ikipe ya AS Muhanga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda