Iguye ntayo itayigera ihembe! Uwahoze akinira Manchester United yakojeje Erik Ten Hag wirukanwe agaheha mu bwonko

Umwongereza Jadon Sancho Malik wahoze akinira Manchester United ku ngoma y’Umutoza Erik Ten Hag akimara kumva inkuru y’ukwirukanwa kw’uyu mutoza yamwishimye hejuru agaragaza ko yari akwiriye kuba yaragiye kera.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Manchester United bwakoze inama igaruka ku hazaza ha Erik Ten Hag maze birangira yirukanywe kubera umusaruro mubi yagize nyuma yo kongera amasezerano yari kuzamugeza mu 2026.

Ni nyuma y’uko kandi mu mwaka ushize w’imikino warangiye Erik ten Hag afite umusaruro mubi ndetse abafana benshi bamwifuriza kugenda, ariko ubuyobozi burabyirengagiza nyuma yo gutsinda Manchester City agatwara Igikombe cya FA Cup.

Mu itangazo ry’ikipe yagize iti “Erik ten Hag yamaze kuva mu nshingano nk’umutoza wa Manchester United. Dushimiye Erik ku kazi gakomeye yakoreye ikipe mu gihe ayimazemo, tumwifuriza ishya n’ihirwe ku hazaza he.”

“Ruud van Nistelrooy ni we uzaba ufite ikipe nk’umusigire afatanyije n’abandi batoza b’ikipe mu gihe hagishakwa undi mushya.”

Iri tangazo rimaze kugera hanze, Jadon Sancho Malik kuri ubu ukinira Chelsea, yagiye ku mbugankoranyambaga ze, maze akoresha utumenyetso “Emojis” tw’ikiganza gisezera ndetse n’akandi kamenyetso k’umugabo ufite uruhara (ushushanya urw’uyu mutoza w’Umuhlondi) nk’aho yakagize ati “Awa! Genda rwiza”.

Icyakora nubwo bimeze bityo, abandi bakinnyi yafashije kuzamurira urwego nka Alejandro Garnacho Ferreira, Kobbie Mainoo Boateng, Bruno Miguel Borja Fernandes n’abandi bamwifurije guhirwa mu rugendo rwe n’aho azabumburira paji y’ubuzima bwe.

Muri uyu mwaka w’imikino, Erik Ten Hag yari amaze gutoza imikino 14, muri yo akaba yarabonye amanota atatu muri ine, itandatu arayinganya, atsindwa ine. Kuva yagera muri iyi kipe mu 2022, yayihesheje ibikombe bibiri harimo icya Carabao Cup mu 2023 na FA Cup in 2024.

Mu mikino 128 uyu Muholandi yatoje Amashitani atukura yatsinzemo 70, atsindwa 35, anganya 23; ibisobanuye ko ikigereranyo cy’urubori rw’umutsindo we ari 55%.

Erik Ten Hag wirukanwe muri Manchester United
Ibyo Jadon Sancho Malik yanyujije ku mbugankoranyambaga ze amaze kumva ukwirikanwa kwa Erik Ten Hag
Sancho ntabwo yagiriwe icyizere na Erik Ten Hag mu gihe yamaze ari i Manchester
Inshamake y’ibyo Erik Ten Hag yakoze kuva yatangira gutoza Manchester United

Related posts

Intimba yahuranyije imitima y’Ab’i Madrid nyuma y’aho bimenyekaniye ko Vinícius adatwara Ballon d’Or, Perezida Pérez ategeka ko nta n’umwe ujya i Paris

Abakinnyi batatu basezerewe mu mwiherero w’Amavubi yitegura umukino wo kwishyura wa Djibouti

Akantu muri Kiyovu yitegura Rayon Sports! Mvukiyehe Juvénal mu muryango ugaruka, mu gihe Umutoza Bipfubusa Joslin yashyizwe ku ruhande