Igisirikare cy’u Rwanda yataye muri yombi umusirikare warashe abantu 5 Nyamasheke bose bahita bapfa

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13/11/2024 nibwo Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko cyataye muri yombi umusirikare wo mu ngabo zacyo warasiye mu cyico abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke ubwo yari abasanze mu kabari.

 

RDF yemeje ko yataye muri yombi Sergeant Minani Gervais, mu itangazo yasohoye kuri iyi tariki twavuze haruguru .Yagize ati: “Igisirikare cy’u Rwanda kirisegura cyane ku bw’igikorwa kibabaje cyabereye mu kabari gaherereye mu kagari ka Rusharara, umurenge wa Karambe w’akarere ka Nyamasheke aho Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko ashinjwa kurasira mu cyico abantu batanu mu rucyerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.””RDF yataye muri yombi ukekwa kandi izamuhana uko bikwiye hakurikijwe amategeko.”

 

RDF yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’abiciwe ababo.Mu ma saa saba z’ijoro ni bwo uriya musirikare yarashe bariya bantu.

Amakuru avuga ko mbere y’uko uriya musirikare arasa bariya bantu nyiri akabari barimo yabanje kumugurira Petit-Mützig ebyiri, atumaze undi amusaba kumwishyura.Bivugwa ko aba bombi bari basanganwe utubazo two kuba yaramwambuye, ibyatumye nyuma yo kwanga kwishyura ziriya nzoga nyiri akabari abwira umusirikare ati: “Genda uzagwe mu ishyamba uzerera!”

Ni amagambo yarakaje cyane umusirikare wahise wikoza hanze gato, agaruka arasa urufaya rw’amasasu ku banyweraga muri ako kabari.Mu barashwe icyakora ngo ntiharimo nyiri akabari kuko we yahise aca mu idirishya arahunga.Imirambo y’abarashwe kuri ubu iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda