Igikombe cy’ Isi: Senegal yarambaraye mu kibuga nyuma yo kugorwa n’ iminota ya nyuma

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, nibwo habaga umukino w’ Igikombe cy’ Isi wahuye Ikipe y’ Igihugu ya Senegal ndetse n’ Ubuholandi.

Uyu mukino waje kurangira Ikipe y’ Igihugu cy’ Ubuholandi itsinze ibitego 2_0 bwa Senegal idafite Sadio Mane gusa iyi kipe yari yabanje kwihagararaho biza kurangira akagozi gacitse mu minota ya nyuma y’ umukino.

Ikipe y’igihugu ya Senegal ihuye n’uruva gusenya dore ko yakinnye neza igice cya mbere cy’umukino ikabasha kwihagararaho nubwo bwose iyi kipe yashegeshwe no kubura Kapiteni wayo Sadio Mane.

Abakinnyi b’umutoza Aliu Cisse bagerageje gukina barwanira ishema ry’igihugu cyabo gusa ikipe y’igihugu y’Ubuholandi y’umutoza Louis Van Gaal nayo ntabwo yari yoroshye.

Ku munota wa 84 w’umukino ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yafunguye amazamu maze abakunzi b’iyi kipe bakunda kwita Les Oranges bikoza mu bicu.

Ni mu gihe kandi bavuga ngo nyiri ibyago imbwa ziramwonera kuko Senegal itahiriwe n’umukino kuko yatsinzwe igitego cya Kabiri ku munota ubanziriza uwa nyuma mu nyongera maze birangira Senegal itsinzwe ibitego 2 -0.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda