Ifoto y’umunsi yagaragaje ibyishimo by’Abanyarwanda igatuma bavuga menshi.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nyakanga, nibwo kumbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe ifoto y’umwuzukuru wa mbere wa Perezida Paul Kagame ateruye undi mwana bava inda imwe.

Uyu mwana ni uwa kabiri  wa Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse, akaba n’umwuzukuru wa kabiri kuri perezida Paul Kagame.

Iyi foto yashyizwe ahagaragara na perezida Paul Kagame abinyujije kuri Twitter ashimira umukobwa we Ange Kagame n’umugabo weBertrand Ndengeyingoma bibarutse ubuheta.

Iyi foto kandi yatumye Abanyarwanda benshi bavuga bagaragaza ibyishimo bishimiye uyu mwuzukuru w’umukuru w’igihugu.

Bamwe mu bagaragaje ibyishimo bakavuga amagambo akomeye harimo, Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, wagaragaje ko inkuru y’ivuka ry’ubuheta bwa Ange Kagame, ari umugisha w’Imana.

Gatabazi abinyujije kuri Twitter yagize ati “Waouuuuuu,mbega inkuru nziza.Mwishyuke cyane @AngeKagame na Bertrand kubera uyu mugisha w’Imana.Mwishyuke kandi Nyakubahwa n’umuryango wose.Imigisha myinshi.”

Hari n’abandi benshi bagaragaje ko bishimiye uyu mwuzukuru wa Perezida Paul Kagame aho wasangaga bagiye bakwirakwiza iyi foto kumbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye bakoresha, batanga impundu nyinshi kuri uyu muryango.

Mu mwaka wa 2018 mu kwezi ku Kuboza Ange Kagame ni bwo yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma, mu birori byabereye mu rugo rwa se mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango  bishimiye kubona umwuzukuru,  ndetse  ko banejejwe no  kwitwa ba sogokuru na nyogokuru.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga