Icyizere cy’ ibiciro by’ ibicuruzwa n’ ibiribwa mu Rwanda byongeye gutuma abantu benshi biruhutsa

 

Nk’uko byagaragajwe n’ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda(Statistics), Ubwiyongere bw’izamuka ry’ibiciro ryagabanutseho 2.7% mu kwezi gushize aho byari kuri 17.8 % mu mezi yabanje bivuze ko wavuye kuri 17.8% ukagera kuri 14.1% nk’uko imibare ibigaragaza.

Iki kigo kigaragaza ko ahakiri icyuho ku izamuka ry’ibiciro ari ku bikomoka kuri peterori ndetse n’ibindi bicuruzwa bimwe na bimwe.

Iki Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kigaragaza ko ukwezi kwa 5/2023 umuvuduko w’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda wageze kuri 14,1% uvuye kuri 17,8% byo mu kwezi kwa 4/2023. Ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 2,7%.

Inkuru mu mashusho

Icyakora iyi mibare ishimangira ko iyi itaragera ku rwego byariho mu kwezi kwa 5/2022. Icyo gihe byari ku rugero rwa 12,6%.

Nubwo bigaragazwa ko ubukungu buri kuzanzahuka nyuma y’ibibazo birimo COVID-19 byabayeho, iyi mibare igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda uku kwezi gusize hakirimo ikinyuranyo cya 1,5%.

Imibare y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 ya Banki Nkuru y’u Rwanda; yashyizwe ahagaragara mu mwezi kwa 5/2023, igaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byavuye ku izamuka rya 40,9% rigera kuri 29,4%.

Nanona ariko umuvuduko w’ibiciro by’ibiriba n’ibinyobwa, wavuye kuri 12,3% ugera kuri 12%. Ibyo bivuze ko uyu muvuduko wagabanutseho 0.3%, mu ibikomoka kuri petrole byo byagabanutseho 11,5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, agaruka ku kuba ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kugabanuka, ariko ntibijyane n’igabanuka ry’iby’ibiribwa, akavuga ko nubwo nabyo bigabanuka ariko bitagabanuka ku rwego rumwe n’igabanuka ryo ku isoko mpuzamahanga kuko bigabanuka ariko Leta yashyizemo nkunganire.

Ati “Ni ukuvuga ngo igihe byari byazamutse ntabwo icyo kiguzi umuturage yagifataga cyose, hari ayo Leta yatangiraga umuguzi. Uko bigenda bimanuka ni ko Leta igabanya nkunganire kugeza aho izashiriramo, igiciro kikaba uko kimeze ku isoko.”

John Rwangombwa avuga ko umuti w’iki kibazo ugomba gushakirwa mu masambu yagenewe ubuhinzi imbere mu Gihugu, kuko bimwe mu bibazo bituruka ku musaruro mucye watewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko nk’umwaka ushize, habonetse umusaruro mucye w’ibiribwa.

Ati “No muri iki gihembwe cya mbere ntabwo umusaruro w’ubuhinzi wagenze neza. Uko umusaruro utagenze neza, ni ko ibiciro ku isoko birushaho gutumbagira, kuko abantu bakeneye ibiribwa ni benshi ariko byo byabaye bicye ku isoko.”

Yakomeje agira ati “Nubwo ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bikaba bigeze kuri 4%, ibiribwa biracyari muri mirongo ine na kangahe ku ijana. Ibyo biraterwa n’umusaruro wacu, ntabwo biterwa na Ukraine, ntabwo biterwa n’ikindi icyo ari icyo cyose.”

BNR igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, umusaruro w’ibinyampeke wazamutse ku rugero rwa 8.4% uvuye ku igabanuka rya -5.2%, uw’ibinyabijumba waguye ku ihungabana rya -4.6%, uw’ibishyimbo wamanutse kuri -16.4% uvuye ku ihungabana rya -8.9% ryo mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2022, naho uw’imboga n’imbuto umanuka kuri -6.9%.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.