Ibivugwa ku urupfu rw’ umurundi wapfiriye mu Bubiligi , rwateje impagarara

 

Urupfu rw’ umurundikazi w’ imyaka 21 y’ amavuko rwateje impagarara hirya no hino mu binyamakuru.

Ni umukobwa witwa Jessie Laura Olinka Kaeza , ufite ubwenegihugu bw’ u Burundi , yapfiriye mu Bubiligi azize impanuka y’ imodoka, nk’ uko amakuru abivuga.

Aya makuru yatangajwe na Polisi yo muri iki gihugu ibitangaza ,aho yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ umuvuduko ukabije. Polisi ivuga ko kugeza ubu igikora iperereza ku cyateye iyo mpanuka yabereye mu muhanda wa E403 mu karere ka Roulers _ Izegem mu ntara ya Flande occidental.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yaba yatewe ku businzi bukabije ariko ikaba itarabyemeza, ku wa Kabiri ari bwo hazatangazwa ibyavuye mu iperereza.

Uyu nyakwigendera Jessie Laura Olinka yari asanzwe aba mu Bubiligi nk”impunzi. Bagenzi be barokotse iyo mpanuka bavuga bari bavuye mu birori byo kwishimisha mu gace ka Mouscron mu mpera z’ iki Cyumweru. Ikinyamakuru BBC kivuga ko abo bari kumwe muri iyo modoka bo ntacyo babaye uretse ko bakomeretse.

Related posts

Gisagara: Nyuma yo guhugurwa, abahinzi b’umuceri biyemeje kurandura Malariya

Gisagara: Hatangijwe umushinga wa iCLM witezweho kugabanya itangwa rya serivisi mbi mu buvuzi

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!