Ibintu birimo gukorerwa mu Karere ka Karongi byatunguye benshi , aho kuri ubu abagabo barimo kugwa mu mutego watezwe n’ umugore n’ umugabo bagambiriye kwambura uwo mugabo, wagiye kuryama mu ngo z’ abandi.
Ibi tubivuze nyuma y’ uko mu munsi ishize , hari umugabo wafatiwe mu rugo rw’ abandi agahita abahabwa igihano, ibi byabaye ku ku itariki 4 Gicurasi uyu mwaka
Bibera mu Mudugudu wa Kigabiro, mu Kagari ka Mataba , mu Murenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi, Aho umugabo witwa Sibomana Esachias wafatiye Nsabimana Claude ku mugore we mu nzu maze uyu wafashwe akandika asaba imbabazi
Ibi bikirama kuba iyi nkuru yahise isakara muri kariya gace maze uyu mugabo abura icyo atanga ahita atanga Moto ye ho ingwate
Nyirurugo ubwo yarimo kuganira n’ ikinyamakuru Umuryango dukesha ino nkuru yagize yagize. Ati “hari ku italiki ya 4 uku kwezi haraye habaye Ibiza Nazindukiye mu muganda n’abandi umugore musiga mu rugo.byabaye Ngombwa ko ntaha kare ngiye kujya Aho nkorera akazi kuko hari havutse ikibazo,Nageze murugo nsanga ku gipangu harafunze,narakomanze mbura ukingura,ndurira ngwamo imbere ,nasanze inzu yose ikinguye mpamagaye umugore ntiyitaba, njya mu cyumba turaramo ndamubura ngeze muri salon arampamagara ngo numvise arambwira ngo yumvise ananiwe aryama Mu cyumba cy’abashyitsi ,ndamubwira ngo aze tujyane gushaka ibishyimbo mu murima ,turagenda ,tugarurse umugore ajya mu itsinda mu Kigabiro nsigara mu Rugo naje kujya muri cya cyumba nsanga Gifungiye imbere mbyibazaho ariko Si nabitindaho ,Haciye nka masaha nka atatu numva umugabo avugiye mo Ati Mbabarira ntunyice naguye mu ikosa musabye guhamagara incuti ze arabahamagara Baraza asobanura uko byagenze, bamusabira imbabazi bamutegetegeka ko yakwica ikiru yemera ko atanga ibihumbi 500 y’urwanda ariko ko ntayo afite yasiga moto tubyumvikanaho arayisiga aragenda.”
Uyu Nsabimana Claude wari wafatiwe ku mugore wabandi yaje kugirwa inama yo kwitabaza RIB akabona uko moto ye igaruka cyane ko ntamasezerano bari bafitanye ko ayi musigiye arabikora RIB station ya Rubengera ihamagaza iyo moto isubirana nyirayo isaba ko Nsabimana Esachias Atanga ikirego arega Claude n’umugore we agatanga n’abagabo maze bakaryozwa icyaha bamukoreye.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko hari abagabo bagize ibicuruzwa abagore babo ikindi Kandi ko hari n’abagabo batiyubaha bakajya mu kirambi cya bagenzi babo.
Baganizi Andre yagize Ati,bimaze kuba business aho umuntu ajya kugama bagahita bakinga baka gufatiraho umuhoro .bafite Amayeri menshi bakwandikisha ko bakugurije amafaranga maze nawe ukabaha ingwate ,ibi bintu bimaze gufata Indi ntera pe .
Sibomana j Pierre we asanga hari abagabo nabo bakabya. Ati “nigute umugabo ajya mu kirambi cya mugenzi we? yego hari ababigize business ,sinshyigikiye ubusambanyi ariko niyo nabikora ntago najya murugo rwa mugenzi wanjye rwose”.
Iyi ngeso yiganje cyane cyane mu murenge wa Rubengera na Bwishyura, akaba Ari nayo mirenge y’umugi aho muri uku kwezi Kwa Gicurasi konyine Mu murenge wa Rubengera havugwa abagabo babiri bamaze gufatwa, Barimo uyu waciwe ibihumbi 500 nu ndi waciwe ibihumbi 200 y’urwanda, hari n’abandi bavugwa Kandi hari mo umwe mu bakozi bakora muri kamwe mu turere tw’intara y’uburengerazuba bivugwa ko yaciwe Millioni 6.