Ibi bintu birareba abasore gusa, dore ibintu bitandatu usabwa gukora mu gihe ufitiye umukobwa irari ryinshi

 

Hari ubwo umusore akunda umukobwa runaka akamugirira ibyiyumviro bidasanzwe , gusa amakosa make akora akaba yatuma amubura burundu. Muri iyi nkuru turagufasha kumenya uko wabyitwaramo mu gihe wakunze umukobwa.

1. Ujye wirinda ndetse ugabanye cyane kuvuga abandi bakobwa muri kumwe kandi nawe umukunda. Iri kosa nurikora rizagira ingaruka nyinnshi cyane kuri wowe n’urukundo ufitiye uwo mukobwa. Nta mpamvu n’imwe ufite yo kubwira uwo mukobwa ko hari undi mukobwa uri kukwitaho cyangwa uwo wowe uri kwitaho.

Inkuru mu mashusho

 

2. Umukobwa aziga ibintu byinshi kuri wowe nko mu gihe mwasohokanye cyangwa muri kumwe, urasabwa kwirinda icyatuma akwigaho amafuti cyangwa ingeso mbi kuko bizatuma amahirwe yawe agabanyuka. Ujye usubiza ibyo akubajije wabanje gutekereza kabiri utazahubuka, kuko we najya kukubwira uko yakubonye ntabwo azigera ahubuka, azakubwira n’amafuti yawe bibe byanatuma atangira kukwirinda cyane.

3. Ntuzafate igihe cyawe ngo ukimare uri gusobanurira umukobwa ko umukunda mu gihe we atarakwereka ko akwitayeho na gato.

4. Ntabwo ari igitekerezo cyiza kumubwira ngo “Mama wanjye na papa bazagukunda”, kuko bizatuma agufata nk’umusore iwabo bafatira imyanzuro.

5. Imyambaro cyangwa parufe ni impano zitunguranye zo kuba waha umukobwa wakunze cyane, kuko iyo ubimuhaye ahita atangira kugutekereza ukundi. Niyambara agakanzu wamuguriye bakamubwira ko ari mwiza azahita akwibuka, niyitera aga parufe bakamubwira neza azahita akwibuka.

6. Niba ushaka ko umukobwa nawe agukunda , wirinde kujya ukoresha amagambo akomeye kuburyo naba ari wenyine atazajya abasha kumva ibyo wavugaga.

Ni ingenzi kugenzura amarangamutima yawe ku rwego wifuzaho kuburyo bitazakugiraho ingaruka.

Inkomoko: OperaNews

Umwanditsi Nshimiyimana Francois

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.