I Rutsiro abagabo barimo kuzamura igiciro kubwinshi k’ umukobwa wese udashaka kugumirwa ,ubuyobozi bw’abagiriye inama

 

 

Bamwe mu bakobwa mu murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro , barimo kurira ayo kwarika nyuma y’uko barimo baraha basore amafaranga ngo bakunde babashake.

Aba bakobwa baganiriye n’umunyamakuru, bavuga ko uyu muco ukomeje gukura aho ngo usanga umukobwa udafite amafaranga nibura hagati ya 200000frw na 300 000frw adashobora kubona umusore umujyana.

Ikindi kandi ngo hari n’abayatanga bagera mu rugo yamara gushira akirukanwa.Impungenge zindi zihari ngo n’uko abakomoka mu miryango itifite usanga bashobora kugumirwa bityo ugasanga baheze iwabo.

Umubyeyi waganiriye n’umunyamakuru avuga ko bahangayikishijwe n’abana babo babona abagabo babanje gusabwa ibiguzi.Ati “abasore nibo basigaye basaba amafaranga. uwo ariwe wese arimo kuvuga ngo ndakujyana njye kugushyira iwanjye, mbaye iki? ubwo rero umukobwa ari gukora kugira babone ibyo bariha abasore baje kubashaka ngo babajyane!”

umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro,MULINDWA Prosper; , avuga ko nabo badashigikiye uwo umuco kuko urukundo nyakuri rutareberwa mu mafaranaga.Aboneraho gusaba abo bakobwa nibura kujya bagirana inyandiko kuburyo hagize uwirukanwa yafashwa kugaruzwa amafaranga ye.

Src: Bwiza

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.