Huye: Umugabo yakubiswe n’inkuba ahita apfa

 

Mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba, mu kagari ka Kabuye, mu mudugudu wa Rukeri, inkuba yakubise umugabo witwa Habinshuti Jean. Bosco w’imyaka 30 y’amavuko ahasiga ubuzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba, Jean Baptiste Karangwa, yavuze ko mu mvura yaguye k’umugoroba wo ku cyumweru tariki 28 mata 2024 yahitanye umugabo wari uryamanye n’abana be, gusa kubw’amahirwe abana be bararokoka.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa bagomba kwirinda gucomeka icyari cyo cyose k’umuriro.

Ati” Abaturage bagomba kwirinda igihe babona imvura ikubye, cyangwa se irikugwa bagomba kwirinda gucomeka k’umuriro, ndavuga amaradio, television kubazifite, ndetse n’amatelefone, kandi ntibayivugireho igihe inkuba ziri gukubita cyangwa imvura iri kugwa”.

Jean Baptiste Karangwa, yongeyeho ko bagomba kwirinda ibiza bisanzwe bishobora kuteza isuri, gusibura no gucukura iminwanyasuri, ndetse bakanasibura imiyoboro y’amazi.

Uyu nyakwigendera asize umugore n’abana babiri.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe