Huye/ Ngoma: Umubyeyi n’umwana we bagwiriwe n’inzu bahasiga ubuzima

 

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, mu Kagali ka Matyazo, mu mudugudu wa Rurenda, Abantu babiri bagwiriwe n’inzu, mu mvura yaguye k’umugoroba wo ku itariki 16 mata 2024, kubw’amahirwe make, bahita bitaba Imana.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 17 mata 2024, avuga ko muri iyo mvura yaguye yagwishije nzu, ariko hakaba haguye iyari yometseho, ari naho yagwiriye umwana wi wari ugifite imyaka ibiri(2) y’amavuko, n’umubyeyi witwa Mukandekezi Francine wari ufite imyaka 35 y’amavuko, bari baryamye, bikaba byabaviriyemo no gupfa.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko n’ubwo imvura yari nyinshi yari ifite ubushobozi bwo gusenya iyi nzu, bavuga ko n’ubutaka bw’aho iyo nzu yari yubatse, bwabigizemo uruhare, kuko nabwo ngo atari bwiza buvunguka, ndetse ngo iyo nzu yari yubatse nabi.

Umwe muri abo baturanyi yagize ati” Ubu butaka bushobora kuba ari bwo nyirabayazana w’ibibazo byabereye hano, kuko urebesheje amaso urabona ko inzu icometseho nabi, kandi n’ubutaka n’ibubi buravunguka”.

Aba baturanyi b’abanyakwigendera bakomeje bavuga ko bakuye isomo muri ibi byago, ko bagomba kumenya uko bagomba kubaka, bazajya bakoresha n’amatafari akomeye, ndetse bajya komekaho indi nzu bakabanza gushishoza.

Umuyobozi w’akarere ka Huye,Ange Sebutege, yahamije ko ibi byago byabaye, ndetse ko biri guterwa n’imvura iri kugwa muri iki gihe, anasaba abaturage baba munzu zishobora kuba zabashyira mu kaga ko bakiyambaza ubuyobozi, bukabafasha bakazivamo hakiri kare.

Yagize ati” Twaganiriye n’abaturage, tubabwira ko bagomba guca inzira ziyobora amazi by’umwihariko ku nkengero z’inzu, ndetse bagomba gutanga amakuru yaba we cyangwa umuturanyi we igihe abona ari gusatira kujya mu kaga, tugomba kumenyeshwa nk’ubuyobozi kugira ngo hashakwe uburyo bafashwa”.

Kuri ubu uyu muryango aba wusigayemo bimuwe, abasigaye ni umugabo wo muri uru rugo, ndetse n’umwana umwe, abaturage bakaba basabwa gutanga amakuru igihe babona hari inzu ishobora guteza ibyago.

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza