Huye: Abaturage barashimira ubuyobozi ko bari kubakirwa Ikiraro kizabafasha kwiteza imbere

 

Ni mu Cyumweru cyahariwe Umujyanama n’Umufatanyabikorwa mu karere ka Huye hagamijwe kwegera umuturage no kumva ibibazo afite bigashakirwa igisubizo. Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Ukuboza, Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yari yasuye umurenge wa Maraba ahari kubakwa iteme rizajya rifasha abatuye uyu murenge mu ngendo zabo ndetse rikanaborohereza imuhahirane hagati yabo no mu yindi mirenge.

Bamwe mu baturage biganjemo abahawe akazi muri iki gikorwa cyo kubaka iri teme bavuga ko ubu bishimye cyane ko ubuyobozi buba bwabatekerejeho bukabegera ndetse bukanumva ibibazo bafite by’umwihariko ko iri teme bubakiwe ryari rikenewe cyane muri aka gace kandi ko amafaranga bagiye gukuramo azabafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo.

Umwe yavuze ko mbere nta kazi yarafite iki kiraro gitangiye kubabakwa kigahita kimukura mu bushomeri ndetse ko kizarangira akuyemo agatungo kazamufasha kwiteza imbere, avuga kandi ko iki kiraro kigiye kugira byinshi kizakemura mu baturage ku bujyanye n’ingendo. Yagize ati “Mbere nta kazi narimfite ariko nageze hano nabonye akazi ngomba kuzakuramo agatungo nkiteza imbere mu buryo bugaragara, nkatwe duturuka kure hari ubwo twazaga gukura Kawa inaha bikagorana kubera Ikiraro kimeza nabi ariko ubu ngubu uzajya uzana igare ryawe upakire neza ntakibazo kibayeho”.

Undi muturage umaze ukwezi akora muri iki kiraro ashimira cyane Perezida wa Repubulika wabahaye iteme mu mudugudu wabo kandi ko nabo bazakora neza cyane bakabyaza umusaruro amahirwe babonye, uyu we yagize ati “Ndashimira Rwiyemezamirimo ko yaduhaye akazi tukaba tuzabasha kwikura mu bukene tukanashimira Perezida ko yaduhaye iki gikorwa akakizana mu mudugudu wacu”.

Nshimiyimana Elie, Rwiyemezamirimo uri gukoresha iki kiraro kizahuza umurenge wa Maraba n’uwa Karama avuga ko Iki kiraro gifite Igihe cyo kucyubaka kingana n’amezi atandatu gusa ubu bakaba bamaze amezi abiri. Elie yongeyeho ko bateganya kuba bakirangiza mbere y’igihe kuko bari kubona ibikoresho bihagije neza Kandi ku gihe n’abakozi b’abahanga ko babafite. Avuga ko kugeza ubu uretse kuba ikirere cyababera imbogamizi imicyo ikabura n’aho ubundi nta zindi mbogamizi bafite zababuza kurangiza kubaka iki kiraro mu gihe cyagenwe.

Mayor w’akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye abaturage ko Aya ari amahirwe bagize ko batagomba kuyapfusha ubusa ngo amafaranga bakuramo be kuba bayajyana mu bidafite umumaro nko mu kabari ahubwo babe bayakoresha mu byabateza imbere cyane ko mu bo bagiye baha akazi bibandaga Cyane ku bari munsi y’umurongo w’ubukene(Abatishoboye) hagamijwe kugirango babone icyabateza imbere. Uyu Muyobozi yasabye abaturage kuyakoresha neza Kandi ko bagomba kujya mu matsinda yo kwizigamira kuko amafaranga atabasha kubikika maze anasaba abaturage muri Rusange gukoresha iteme neza rikanababyarira umusaruro bishingiye ku bikorwa bikeya bakora.

Ati “Muri uyu murenge n’ahakorera tugomba kubyaza umusaruro aya mahirwe mu buryo ubwo aribwo bwose, mugatangira gutekereza muti ni ibiki tuzajyana muri Nyaruguru, muri Nyaruguru ni ibiki bazazana hano, kugirango iri teme ribyare andi mafaranga, ni ukuvuga ngo ritwaye amafaranga ariko naryo rigomba kugira ayandi ryinjiza bitewe n’ibikorwa bike mukora”.

Byari mu bikorwa by’inama njyanama y’akarere aho umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege n’Umufatanyabikorwa mu Karere Umurazawase Cecile basuye umurenge wa Maraba ahari kubakwa Ikiraro kizahuza uyu murenge n’uwa Karama, ibi bikaba ari ibikorwa biri gukorwa muri aka karere nk’uko biri mu mihigo.

Iki kiraro cyatangiye kubakwa mu kwezi kwa 11 Umwaka wa 2023 kikaba giteganijwe kurangira kubakwa mu kwezi kwa 4 umwaka wa 2024.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro