Havumbuwe ibinini bigiye kujya bifasha abagabo kwidagadura ku bagore

 

Nk’ uko bikubiye mu nyigo yatangajwe ku wa 14 Gashyantare 2023, ku bushakashatsi buri gukorwa ku kuboneza urubyaro ku bagabo , hakozwe ubushakashatsi ku binini byo guhagarika ko intanga_ ngabo zihura n’ intanga_ ngore mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina , burimo buratanga icyizere nk’ uko birimo kuvugwa n’ abari kubikora.

Mu buryo bwo kwirinda abagabo bakoreshaga agakingirizo ndetse n’ ubundi bwo guca imitsi yo ku bugabo ( buzwi nka Vasectomie) , ubu buryo rero burimo kuvugwa bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, ni ubwo kwifashisha ibinini, umugabo ashobora kunywa mbere yuko akora imibonano mpuzabitsina, bigatuma intanga zabo zitajya guhura n’intangangore.

Ubu buryo bwombi bugiye kunganirwa n’ubu bwo gukoresha ibinini busanzwe bukoreshwa n’abagore mu rwego rwo gukumira ko habaho gusama.

Ibi binini bizafasha abagabo kuboneza urubyaro, bizajya binyobwa n’umugabo mbere y’igihe gito kugira ngo akore imibonano mpuzabitsina kandi akaba afite amasaha abiri ashobora gukora imibonano mpuzabitsina adashobora gutera inda.Binavugwa ko ibi binini bitazajya bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu wabinyoye kuko mu gihe cy’amasaha 24 nta ngaruka na nke azajya abona.

Abari gukora ubushakashatsi buri gukorerwa ku mbeba, bavuga ko aho bugeze butanga icyizere ko buzagera ku ntego yabwo, bavuga ko hari ibigikenewe kugira ngo bwemezwe.

Abahanga bari gukora ubushakashatsi bavuga ko igerageza ryakorewe ku mbeba, bugaragaza ko mu masaha abiri akurikira imibonano mpuzabitsina, umugabo aba afite amahirwe 100% yo kudatera inda, mu gihe mu masaha atatu haba hari amahirwe 91% naho mu masaha 24 intanga zigatangira gukora nkuko bisanzwe.

 

Related posts

Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

Ibyo kurya umukobwa n’ umugore barya bikabafasha gukuza amabere n’ amabuno

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro