Haringingo Francis wiyemeje guca agasuzuguro ka Sunrise FC yakoze agashya mu bakinnyi 11 azabanza mu kibuga abaha intego iteye ubwoba ku bafana ba Sunrise FC bamaze iminsi bigamba gutsinda Kiyovu Sports

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Haringingo Francis, yakoze agashya mu bakinnyi 11 azakoresha ku munsi w’ejo abaha intego ikomeye.

Kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports iraba yerekeje mu karere ka Nyagatare kuri Sitade Gorogotha aho ikipe ya Sunrise FC yakirira imikino yayo. Uzaba ari umukino ukomeye nubwo benshi bemeza ko ntakintu uzaba uvuze ariko birashoboka ko Rayon Sports itsinze yatwara igikombe mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zaba zatakaje.

Abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports bamaze iminsi bitegura uyu mukino ari nako bakora imyitozo yose ishoboka kugirango bazabone intsinzi kuri uyu mukino usoza Shampiyona ndetse banatange ibyishimo ku bafana bose b’iyi kipe bizabongerere imbaraga zo kuzabajya inyuma ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzabera mu karere ka Huye.

Umutoza Haringingo Francis nyuma yo kubona abafana, ubuyobozi ndetse n’abatoza ba Sunrise FC barakaniye cyane uyu mukino nawe yiyemeje kuzakoresha abakinnyi bose bakomeye nkuko yabigarageje mu myitozo amaze iminsi akoresha. Abakinnyi azabanza mu kibuga bose yababwiye ko bagomba gukoresha imbaraga nyinshi kugirango batsinde Sunrise FC ibitego bitari munsi ya 2.

Abakinnyi Haringingo Francis azabanza mu kibuga bakina na Sunrise FC hatagize igihinduka

Mu izamu: Hakizimana Adolphe

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Ganijuru Ellie, Mucyo Didier Junior

Abo hagati: Rafael Osaluwe Olise, Hertier Luvumbu Nzinga, Ngendahimana Eric

Ba rutahizamu: Leandre Willy Essomba Onana, Moussa Essenu, Joachim Ojera

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda