Harigihe ubuzima bukubihira ukumva ntakintu ukimaze ku isi, ugahitamo kwiyahura. Kwiyahura bikunze kimvikana henshi kwisi aho bamwe basiga inyandiko bavuga icyabibateye cyangwa ntibazisige bagasiga abantu mumayobera gusa impamvu ahanini bikunze kubaho usanga biterwa n’agahinda gakabije umuntu wabikoze aba afite, ashobora kugaterwa n’urukundo, ubuzima bubi bw’ubukene cyangwa gutotezwa, mu myaka yo hambere ho wasangaga abantu biyahura kubera uburetwa nubucakara. Hari ibyamamare bigera ku 10 byagerageje kwiyahura ariko kubwamahirwe ntibibe cyangwa byaba Imana igakinga akaboko nyibifpe.
1.Turahirwa Moses: Kuva mu ntangiriro za 2023 uyu Moses washinze inzu y’imideri akayita moshons nibwo yatangiye kugarukwaho cyane kumbuga nkoranyambaga bitewe namashusho yacicikanye arimo umubtu avugako basa aryamanye nabagabo babiri barigukora imibonanompuzabitsina. Aya mashusho Moses yavuzeko harimo umuntu basa Uba uri gukina inkuru y’ubuzima bwe nibyamubayeho ubwo yarari mugihugu cyubutariyani aho abagabo babiri bamuteye ibishinge ubundi bakamufata kungufu, avugako Kandi iyo filime mbarankuru kandi yavuzeko yagaragarijemo ukuntu yigeze kugira agahinda gakabije kuburyo yagerageje kwiyahura. Moses avugako yagiye m’Ubutariyani agiye kwiga afite agahinda gakabije kubera urukundo n’akazi yagera m’Ubutariyani agafatwa kungufu yabanje guhabwa ibiyobyabwenge,ibi byose byatumye agerageza kwiyahura anavugako yabikoze ahubwo akazuka ngo kuko yari yapfuye Kurubu Moses avugako ashima Imana kuko agahinda gakabije kagabanutse akaba ameze neza.
2. Miss Uwase Raissa Vanessa: uyu ni igisonga cyambere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Miss Vanessa we yagerageje kwiyahura akizwa n’umuvandimwe we ndetse na nyina. Kugirango bimenyekane uyu mukobwa nyuma yo kugerageza kwiyahura bikanga yahise abishyira kuri Instagram ye avugako iyo bitazakuba umuvandimwe we na nyina ko yari kuba yapfuye, inshuti ze zahafi zakomeje kuvuga ko yabitewe numusore bakundanaga witwaga Kabalu ariko we aza kubihakana avugako taro asanganywe indwara y’agahunda gakabije. Ubusanzwe Miss Vanessa yararwaye indwara yitwa Biopoaral disorder, indwara ituma ibyiyumviro bihindagurika buri mwanya ukaba wishimye akanya gato ukarakara, umusore bakundanaga yamufashije kwivuza iyi ndwara akaba arinayo mpamvu igihe bakundanaga yari yishimye cyane. Vanessa na Kabalu baje gutandukana batandukana kubwunvikane bwabo binavugwa ko kugeza nubu bakiri inshuri zahafi.
3. Niyo Bosco: Umuhanzi akaba n’umuhanga mu kwandika indirimbo yagerageje kwiyahura inshuro zigera kuri 6 Aho yabitewe nubumuga afite bwo kuyabona. Ubundi Niyo Bosco yavutse ari umwana usanzwe nkabandi ariko kumyaka ibiri aza guhura n’uburwayi akaba aribwo bwamuviriyemo kugira ubwo bumuga, mu ibyiruka rye yakuze ari was mwana wihebye ntamuntu agira umuhumuriza. Bosco atangiye gukora umuziki abantu bagatangira gukunda indirimbo ze, yatangiye kwigirira ikizere cyejo hazaza, abona abantu bamuhumuriza ugereranyije nambere agahinda gakabije yari afite gatangira kugabanuka. Kurubu Niyo avugako ntakintu na kimwe cyatuma yiyahura ngo kuko afite benshi bamufatiraho icyitegererezo.
4. Aline Gahongayire: Uyu ni umuhanzi wo mu ndirimbo zo kuramywa no guhimmbaza Imana. Aline nubwo atigeze avuga icyabimuteye nawe ngo yagerageje kwiyahura. Nubwo Aline yaciye mubuzima bw’agahinda gakabije ntibyamubujije gukomera, gukomeza, no gufashaka abandi yaba muburyo bw’amafaranga cyangwa mu bihangano bye by’indirimbo.
5. Umunyamakuru Emmy Ikinege: ni umunyamakuru wamenyekanye Ku Igihe mubijyanye n’imyidagaduro, avugako nawe yigeze kugerageza kwiyahura bitewe n’ubuzima yabayemo nyuma yo kubura ababyeyi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho ise yishwe agasigarana na nyina nawe wahise witaba Imana. Kubaho mubuzima butarimo ababyeyi be byatumye yifuza gupfa kuburyo yanatekerezaga kujya mumuhanda ngo imodoka imugonge yipfire.
6. Dj Brianne: uyu ni umu Dj uri mubagezweho Yaba mukuvanga imiziki cyangwa ibiganiro akorera Kurubuga rwa YouTube, akunze kugaragarwaho urwenya ariko mbere siko byari bimeze kuko yari afite agahinda gakabije. Brianne avugako yaciye mubuzima bukakaye bitewe no kubana na mukase wamubereye umubyeyi gito akamutoteza ubwo yari akiri umwana muto. Kuri ubu Brianne ashimira Imana akanahumuriza abandi baba bafite agahinda gakabije avugako ntaho Imana itakura umuntu.
7. Umuhanzi Mucoma: Amazina ye asanzwe ni Niyeyimana Didier usanzwe akoresha izina rya Mucoma wanakoranye indirimbo na The Ben bayita Umutoso, nawe numwe mubyamamare byagerageje kwiyahura. Mucoma avugako yaciye mubuzima bushaririye aho yakuze ari mayibobo yo m’u Rwanda, Kenya na Uganda, yigeze kuvuga ko hari aho yageze akiri muri ubwo buzima muri Uganda akumva ntagishaka kubaho ahubwo akumva yapfa kuko ngo nabo mumuryango we baramurebaga bakamubwirako ntacyo azimarira m’ubuzima bakamwima ubufasha Kandi babufite. Ubu Mucoma atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba arinaho akorera.
8. Pasiteri Mutesi: uyu mugore w’umupasteri wamenyekanye cyane kumbugankoranyambaga kubera amashusho ye yakunze kugaragara abwiriza nawe yagerageje kwiyahura kubera urukundo. Avugako yigeze gufata ikinini gikoreshwa wica imbeba aracyinywa ariko ntiyapfa,avugako umukunzi we batandukanye akumva atabaho atamufite ahitamo kwiyahura ngo apfe. Avugako Imana yamukijije kugirango atange ubutumwa bwibamubayrho.
9. Ingabire Piar: uyu ni umukobwa w’icyamamare kumbuga nkoranyambaga nawe yagerageje kwiyahura ariko birangira Imana ikinze akaboko. Uyu mukobwa akunze kuganiriza abantu biciye kumuyoboro wa YouTube ye, aha akaba yarigeze kuvugako hari Igihe yari agiye kwiyahura kubera Indwara y’agahinda gakabije ariko Imana ikaze kumufasha.
10.Umunyamakuru Clara Uwineza: uyu ni umunyamakuru wa Radio Rwanda nawe wagerageje kwiyahura, nyuma yo guca mubuzima bugoye no gutengurwa nabantu inshuro nyinshi. Clara avugako nyuma Imana yaje kumutabara akiga kwikunda kuko yari yariyanze, ngo ubu ikibazo cyose agize ngo akibwira Imana ariko ngo mbere siko byari bumeze kuko yifuzaga gupfa.
Aba bose nubwo baciye mubuzima bugoye, Ubu nibo bahumuriza abantu mubyo bakora byose kugira ngo nuwahura nikibazo bahuye nacyo ajye yihangana yikunde ubuzima bukomeze.