Harimo n’ abantu barinda gufata amadeni kugira ngo batange amaturo: Bamwe mu bakristu mu Rwanda bavuze ibitangaje ku maturo y’ amatorero y’ ubu

Bamwe mu bayoboke b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, bavuga ko ituro muri iki gihe risa nk’iryabaye itegeko, ku buryo batagipfa kujya mu nsengero batitwaje ituro, yewe ngo hari n’abemera bagafata amadeni ariko ngo baze kubona icyo bashyira mu gaseke cyangwa mu gasanduku, Ingingo irebana no gutanga amaturo ntivugwaho rumwe na bamwe mu bayoboke b’amwe mu madini n’amatorero mu Rwanda.

Hari abavuga ko amwe mu madini n’amatorero aba agamije indonke ku buryo icyo bashyira imbere ari amaturo, bigatuma hari bamwe mu bayoboke batura ku gahato.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10, dukesha ino nkuru  bavuga ko gutura ari ingenzi ku buryo n’iyo umunsi wo gusenga ugeze ntacyo bibitseho bahitamo gufata ideni kugira ngo bakunde batange ituro, hakaba n’abavuga ko badashobora gufata ideni ry’ituro ahubwo batura uko bifite.Umwe yagize ati “Ntura uko nifite, niba mfite magana atanu cyangwa igihumbi, biterwa nuko nifite. Igiceri cy’ijana sinabikora, ndeba umuntu twegeranye nkayamuguza akayampa nkazayamwishyura.”

Ku ruhande rwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana avuga ko abanyamadini bagomba kurushaho gusobanurira abayoboke babo akamaro k’ituro dore ko hari ubwo na bo abagarukira.

Yagize ati Ituro rero ni ikintu kimenyerewe ni umuco w’abantu bahimbaza Imana, basenga. Sinibaza ko ryahindukira rikaba ikintu umuntu yakwinuba kigatuma yareka imyemerere. Nibaza ko uwo muntu aba atarashikama ngo asobanukirwe neza acengerwe n’inyingisho neza. Igasubira ha handi birakenewe ko ababwiriza butumwa ndetse n’ abogeza ubutumwa bakwiye kongera imbaraga n’umurego mu kwigisha abantu no kubasobanurira neza kugira ngo batumva ko ari uburyo bwo kuwubanyaga.”

Kugeza ubu nubwo bivugwa ko amaturo atangwa ku bushake kandi bikajyana n’ubushobozi bw’abayoboke, bamwe bavuga ko bikomeje kubabera umutwaro.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.