Hari amakuru ataremezwa n’uruhande urwo arirwo rwose ko umuyobozi w’umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jenerali Sultani Makenga yaba yapfuye. Ntawe uzi nimba ari inkuru y’impamo ariko iri kuvugwa cyane n’ubwo uruhande rwa M23 ntacyo rurabitangazaho.
Inkuru y’ikinyamakuru Magzote cyo muri Repubulika iharanira demokarasi, ivuga ko amakuru akigeraho avuga ko Jenerali Sultani Makenga yapfuye. Ngo yaguye mu mirwano yabereye mu gace ka Ruvumu muri teritwari ya Rutshuru ari naho avuka. Ku ruhande rwa M23 ntacyo baratangaza kuri ibi ari nayo mpamvu umuntu atapfa kwemeza ko uyu Jenerali yaba yashizemo umwuka kuko si ubwambere bivuzwe ariko bikaza kugaragara ko byari igihuha.
Si ubwambere bivugwa ko uyu muyobozi w’umutwe wa M23 yapfuye kuko muri 2013 nabwo yigeze kubikwa, ariko nyuma y’iminsi micye agaragara imbere y’abanyeshuri muri Rutshuru. Yabwiye aba banyeshuri ko abasezeranya ko umutekano wabo urinzwe. Hari mbere gato y’uko M23 itsindwa bamwe bakamburwa intwaro bakaza mu Rwanda abandi bakanga kuyamanika bagahungira muri Uganda. Andi makuru avuga ko niyo yaba atari Makenga wapfuye, bishoboka ko ari umwungirije wapfuye.
M23 imaze iminsi yarigaruriye umugi wa Bunagana ndetse n’umupaka uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Kubura umutwe kwa M23 byatumye Leta ya DR CONGO yishyiramo u Rwanda ndetse umubano w’ibihugu byombi uba mubi kugeza n’aho abavuga ikinyarwanda muri Congo bahohoterwa.
Jenerali Sultani Makenga uyoboye M23 abaye yarapfuye nk’uko amakuru ataremezwa abuvuga, byaba ari igihombo gikomeye ku ruhande rwa M23 kuko gupfusha umuyobozi uri ku rwego nk’urwe ntawashidikanya ko byabakoma mu nkokora.