Hamis Cedric wakiniye ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko agiye gukorera ikintu gikomeye abakinnyi ba3 ba Rayon Sport. Soma iyinkuru witonze!

Hamis Cedric wakiniye ikipe ya Rayon Sport ndetse akanayigiriramo ibihe byiza, uyumusore wagaragaje ko akunda iyikipe birenze urugero ndetse kubwe wanifuje ko ariyo azasorezamo umwuga we wo gukina umupira w’amaguru, kurubu uyumusore yatangaje amagambo akomeye cyane kuri iyikipe ndetse anatangaza ko agiye gufasha abakinnyi bo muri iyikipe bakomeye kuba babona amakipe akomeye kumugabane w’iburayi mu rwego rwo gufasha iyikipe kuba yabona amafranga maze ikarushaho kuba ikipe y’ubukombe mu Rwanda nkuko uyumusore yasize ariko bimeze ndetse kugeza nanubu bikaba ariko bikimeze.

Ibi byose uyumusore yabitangaje nyuma yuko abonye abakinnyi iyikipe isigaye ifite bakiri bato kandi bazi umupira kurwego rwo hejuru maze uyumusore aza gutangaza ko kurubu we yumva nasoza gukina umupira azahita atangira umwuga wo gushakira abakinnyi amakipe ngo cyangwa akaba yajya mumwuga wo gutoza abakiri bato ariko mbere y’ibyo byose uyumusore akaba yavuze ko abakinnyi barimo Mbirizi eric, Willy Onana ndetse na Ndekwe Felix agiye kubashakira amakipe komeye kandi atanga agatubutse kuburyo ikipe ya Rayon Sport izabyungukiramo.

Usibye kuba uyumusore yavuze ibi kandi yanatangaje ko kubwe yifuriza iyikipe kuba yagaruka mubihe byayo byiza ikaba yatwara igikombe maze igasubira mumikino ny’afrika nk’indorerwamo izamufasha kumurika aba basore. uretse ibyo kandi uyumusore usanzwe akunda ikipe ya Murera akunda kugaragaraza ko ayishyigikiye muri byose ndetse akaba adahwema kuyivuga ibigwi, kurubu yongeye no gushimagiza ubuyobozi buyiyoboye kugeza ubu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda