Hamenyekanye umurengera w’amafaranga abafana ba Rayon Sports bahaye Heritier Luvumbu nyuma yo kubafasha kwihaniza mucyeba APR FC

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yahawe arenga miliyoni y’Amanyarwanda n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda mucyeba APR FC.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yikuyeho igisuzuguriro itsinda APR FC igitego kimwe ku busa, iki gitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric nyuma ya kufura yari itewe na Heritier Luvumbu Nzinga.

Ubwo umukino wari urangiye abafana ba Rayon Sports bahaye amafaranga Heritier Luvumbu Nzinga bamushimira ko yatumye basarura amanota atatu. Amakuru dukesha umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, ni uko Heritier Luvumbu Nzinga yatahanye amafaranga arenga miliyoni y’Amanyarwanda yahawe n’abakunzi ba Rayon Sports.

Heritier Luvumbu Nzinga kuva yagaruka muri Rayon Sports amaze kuyifasha ku buryo bukomeye, ku mukino wa Mukura Victory Sports nabwo yateye kufura ivamo igitego cyatsinzwe na Moussa Camara.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda