Hamenyekanye umukinnyi w’igihangange muri APR FC ufitanye umubano wihariye n’umutoza Mohammed Adil Erradi

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC, Itangishaka Blaise ni umwe mu nshuti magara y’umutoza Mohammed Adil Erradi wahoze atoza iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ubwo Mohammed Adil Erradi yatozaga ikipe ya APR FC umukinnyi bumvikanaga kurusha abandi yari Itangishaka Blaise, umubano waba bombi warakomeje n’ubwo batakiri mu ikipe imwe ariko baravugana umunsi ku wundi.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bafatiye runini ikipe ya APR FC, asanzwe yumvikana n’abakinnyi bose bakinanye ndetse n’abatoza bose baba baramutoje.

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.

Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Mu myaka itatu yamaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatoje 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda